ARPST na Masita byagiranye ubufatanye buzafasha amakipe y’abakozi kubona ibikoresho bya siporo  

ARPST na Masita byagiranye ubufatanye buzafasha amakipe y’abakozi kubona ibikoresho bya siporo  
Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry (iburyo) n’Umuyobozi w'uruganda rwa Masita, Kurt Molin (ibumoso) nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Ishyirahamwe ryo guteza imbere imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST” ku wa Kane taliki 14 Mata 2022 ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda “Masita” rukora rukanacuruza ibikoresho bya siporo binyuranye rwo mu Buholandi.

Aya masezerano  azafasha amakipe y’abakozi mu Rwanda kubona ibikoresho akeneye bya siporo ku giciro gito akaba yarashyizweho umukono na Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry n’Umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa Masita, Kurt Molin. Umuhango ukaba warabereye aho uru ruganda ruherereye mu mujyi wa Maastricht mu Buholandi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry yatangarije Imvaho Nshya ko  Masita izajya igurisha ibikoresho bya siporo ku makipe y’abakozi mu Rwanda abyifuza  ku  giciro gito (50%).

Akomeza avuga ko uzajya yifuza kugura ibikoresho azajya anyura muri ARPST bityo uruganda rukamugabanyiriza kandi agahabwa ibikoresho byiza.

Ati : “Twasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 ashobora kongerwa. Nka ARPST tuzaba dufitemo inyungu kuko abazajya bagura ibikoresho  bitunyuzeho  hari icyo tuzajya tugenerwa.”

Uru ruganda rwa Masita rucuruza ibikoresho by’imikino itandukanye  irimo umupira w’amaguru”Football”, Basketball, Volleyball, Handball, Rugby, Amagare, imikino ngororamubiri, Koga n’ibindi.

Hashize kandi imyaka ibiri uru ruganda rwa Masita rwaratangiye kugeza ibikoresho bya siporo mu Rwanda kuko ubu rukorana n’amakipe agera kuri 5 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru arimo  Kiyovu, Musanze FC, Rutsiro FC, Police FC na Mukura.

Muri uyu mwaka wa 2022 , imikino y’abakozi mu Rwanda yitabiriwe n’amakipe 37  gusa  mbere ya COVID-19 amakipe yitabiraga yari hagati ya 60 na 80 mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball na  Volleyball.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42