Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Senegal

Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Senegal

Perezida mushya wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagennye Ousmane Sonko, uyobora Ishyaka PASTEF ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Maksall nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Itangazo rimushyiraho ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nyuma y’irahira rya Diomaye Faye.

Sonko w’imyaka 49, ni we wari uzwi cyane muri Sénégal nk’utavuga rumwe na Leta, ndetse yari akunzwe n’urubyiruko rwinshi rw’icyo gihugu, dore ko yaje ku mwanya wa kabiri mu matora ya Perezida yabaye mu 2019.

Ni mu matora yo ku wa 24 Werurwe 2024, byari biteganyijwe ko Sonko ari we wari guhagararira ishyaka PASTEF nk’umukandida mu matora ariko yaje kwangirwa kwiyamamaza nyuma y’uko yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri mu 2023, azira guteza imvururu mu rubyiruko, ari bwo yahise agena Diomaye Faye kuzamuhagararira mu matora.

Ishyaka PASTEF ryashinzwe mu 2014 ritangijwe na Sonko gusa yahise yiyambaza inshuti ye Diomaye Faye ngo amufashe kuriha umurongo w’ibitekerezo ndetse ahita amugira Umunyabanga Mukuru waryo, ari na byo byatumye ari we ahita agena ngo amusimbure ku rupapuro w’itora mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Faye, Sonko yaramufashije cyane aho yari afite intero igira iti “Diomaye ni Sonko”, asaba abari bamushyigikiye kuzatora Faye, waje no gutsinda amatora ku majwi 54%.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Sonko yahise avuga ko afite urutonde rw’abaminisitiri yifuza ko binjira muri Guverinoma agomba guhita ashyikiriza Perezida Faye kugira ngo babe bakemezwa.

Amaze guhabwa izi nshingano yavuze ko atazayoborera muri Faye.

Yagize ati: “Nta kibazo kibazaho mu kumuha rugari kugira ngo we ubwe akore izi nshingano ziremereye yatorewe.”

Ousmane Sonko abaye Minisitiri w’Intebe wa 16 wa Senegal.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34