Sudani: Gufata ku ngufu abagore bikomeje gukaza umurego

Sudani: Gufata ku ngufu abagore bikomeje gukaza umurego

Mu gihe amakimbirane   n’intambara bikomeje kwiyongera hagati y’ingabo z’igihugu SAF, ndetse n’umutwe bihanganye wa RSF, igitsina gore gikomeje guhohoterwa no gufatwa ku ngufu bikabije.

Ikinyamakuru BBC, cyatangaje ko abaganiriye nacyo bavuga ko ab’igitsina gore bafatwa ku ngufu batitaye ko ari bato cyangwa ari bakuru ndetse bakanicwa.

Bongeyeho ko n’abanyamakuru bagera aho imirwano ibera mu murwa mukuru, i Khartoum na bo bicwa kugira ngo badatangaza ukuri.

Abayobozi bakuru ba Loni batangaza ko amakimbirane muri iki gihugu ashobora kuzateza inzara ishobora gutuma Sudani iza ku isonga mu bihugu byugarijwe n’inzara ku Isi.

Igisirikare cy’igihugu gikomeje kugaba ibitero ahabarizwa umutwe wa Rapid Support Force (RSF), ari nawo  ushinjwa kwica abasivili no gufata ku ngufu.

Mu byumweru bitambutse ingabo z’igihugu zishimiye kwambura uyu mutwe Televiziyo na Radio by’igihugu byagenzurwaga nawo kuva intambara yatangira mu mezi icyenda ashize.

Iyi ntambara imaze guhitana ababarirwa mu 14.000 mu gihe abandi amagana bakuwe mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Theogene musangamfura umwuzukuru wa ngunda

Nukurigose abobagore bomuri sudani barababaje arikose nkakanama karoni gashinzwe umutekano kwisi iyo kabonye ibintunkibyo kokabikoraho ikikoko ? Icyabo nukwigudira iwabo muramerika bakabivugira iyobibereyekoko ?Nukuri gose ngewe iyonumvise umugore ahohotewe birambabaza cyane gose amahanga nahagurukire icyocyibazo kuko abobagore barababaje .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34