2022-2023: Ikawa yoherejwe mu mahanga yageze kuri 78.3%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, (NAEB) cyatangaje ko cyari gifite intego yo kohereza mu mahanga ikawa yogeje neza ikava kuri 54% by’ibyoherezwa mu mahanga ikagera kuri 80%.
Sandrine Urujeni, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB, yabwiye RBA ko hazahabo inyongera ya 26%, ubwo yavugaga ibimaze kugerwaho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).
Yavuze ko mu mwaka 2022-2023 ikawa yogeje neza yoherezwa mu mahanga yari igeze kuri 78.3%.
Bivuze ko habayeho inyongera ya 24.3%. Ikawa yoherezwa mu mahanga yavuye kuri 54% by’iyoherezwa mu mahanga igera kuri 78.3%.
Ubuso buhinzeho ikawa intego yari ukuva kuri hegitari 37,500 bukagera kuri hegitari 40,000. NAEB igaragaza ko habayeho inyongera za hegitari 2,500.
Mu mwaka wa 2022-2023 ubuso buhingwaho ikawa bwari bumaze kugera kuri hegitari 42,229 bingana na 105.5%.
