Muneza Christopher yasabye imbabazi abafana batamubonye mu gitaramo
Umuhanzi Muneza Christopher yiseguye ku bakunzi be yatengushye ntibamubone mu gitaramo cyabereye muri Mundi Center bikarangira atitabiriye ku mpamvu yavuze ko zatunguranye.
Ni igitaramo cyiswe Tunataka Ku Enjoy cyateguwe n’itsinda ritegura ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori bigamije guhuza abakunzi b’umuziki n’umuco wa Afurika y’Iburasirazuba ryitwa Hottempah Collective.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2026, agenera abamukurikira itangazo abiseguraho.
Yanditse ati: “Ku bafana banjye bose, inshuti n’abankunda, Ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba ntarabashije kubataramira mu gitaramo cya ‘Tunataka Ku Enjoy’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize muri Mundi Center i Kigali.”
Muri iryo tangazo uwo muhanzi yakomeje avuga ko atashoboye kwitabira kubera impamvu zitamuturutseho ndetse zitanaturutse ku bari bateguye icyo gitaramo kuko ngo ibyo basabwaga bari babyubahirije icyakora ngo birangira n’ubundi adashoboye kuhagera icyakora ko yababajwe no kuba yarabatengushye.
Ati: “Nzi neza ko benshi muri mwe mwari mwiteze icyo gitaramo, kandi mbabajwe by’ukuri no kuba narabatengushye. Urukundo n’inkunga mumpa bisobanuye byinshi kuri njye, kandi sinjya mbifata nk’ibisanzwe.”
Muneza yasoje itangazo rye ashimira buri wese witabiriye icyo gitaramo, ndetse n’abateguye ibyo birori n’abahanzi bose bagize uruhare mu gutuma bigenda neza.
Ni igitaramo cyabaye iminsi ibiri kuko cyatangiye tariki 25 na 26 Nyakanga 2026, icyakora yaciye amarenga ko kimwe mu byatumye adatarama ari uko atari ari mu Rwanda icyakora ko azagaruka vuba akabitura urukundo bamugaragarije.
Muneza yiseguye ku bakunzi be ahita anabagenera indirimbo nshya yise ‘Ndicuza’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bitanu mu isaha imwe imaze ku murongo wa Youtube ari na byo yise urukundo rudasanzwe yeretswe. Ikaba n’imwe mu ndirimbo zigize Alubumu ye yise H2O.

