CECAFA Kagame Cup: APR FC yatsinze Garde Republicaine

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

APR FC yatsinze Garde Republicaine ibitego 3-1, mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A rya CECAFA Kagame Cup, isigara mu mibare igoye yo kurenga amatsinda.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026.

Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukono yari yitwaye nabi ku munsi wa mbere, APR FC itsindwa na Gor Mahia ibitego 5-0 mu gihe Garde Républicaine yatsinzwe na Vipers SC ibitego 3-0.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino igerageza kurema uburyo bwo gufungura amazamu binyuze mu bakinnyi basatira barimo Djibril Ouattara na William Togui.

Mu minota 20, APR FC yakomeje gushyira Garde Republicaine ku gitutu ishaka igitego, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wayo bakomeza guhagarara neza.

Byasabye gutegereza ku munota wa 34 kugira ngo APR FC ifungure amazamu ku gitego cyinjijwe na Djibril Ouattara ku mupira mwiza yahawe ari hafi y’urubuga rw’amahina ahita aroba umunyezamu, uruhukira mu izamu.

Ku munota wa 40, APR FC yarushaga cyane Garde Republicaine yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Ouattara ku mupira Mel Togui William yamuhaye.

Ku munota wa 45, Mamadou Traore yatsindiye APR FC igitego cya gatatu nyuma yo kwisanga ifite abakinnyi batatu basigaranye n’umunyezamu wa Garde Republicaine.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Garde Republicaine yo muri Djibouti ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukora amakosa menshi, cyane ku ruhande rwa APR FC ishaka ikindi gitego.

Ku munota wa 87, Garde Republicaine yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Abass Abaneh ku mupira yateye umunyezamu Hakizimana Adolphe ananirwa kuwuhagarika.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Garde Republicaine ibitego 3-1, igira amanota atatu n’umwenda w’ibitego bitatu.

Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Vipers SC ifite amanota atandatu n’ibitego bine, ari na yo izahura na APR ku wa Kane.

Gor Mahia ni iya kabiri n’amanota atatu izigamye ibitego bine mu gihe izasoreza kuri Garde Republicaine ya nyuma.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Garde Republicaine yabanje mu kibuga
Mamadou Traoré yishimira igitego cya mbere yatsindiye APR FC yagezemo muri iyi Mpeshyi
Cheick Djibril Ouattara yatsinze ibitego bibiri mu mukino
Nubwo yatsinzwe umukino wa mbere, abafana APR FC bari baje kuyishyigikira
Amahirwe yo kurenga amatsinda APR FC yagiye mu mibare igoye cyane
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 27, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE