Sobanukirwa uburiganya bukoreshwa mu icuruzwa ry’abantu
Icuruzwa ry’abantu ni icyaha gisa n’ubucakara bwahinduye isura, aho umuntu atwarwa cyangwa agashukwa mu buryo butandukanye yerekwa inyungu abifitemo birimo akazi, amashuri, kandi agasabwa kubigira ibanga rikomeye. Bumwe mu buriganya bukoreshwa usanga bushingiye ku masezerano y’ibinyoma asozwa akenshi no gukoreshwa imirimo y’agahato n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami ry’ibyaha byihariye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kayirebwa Christine yagaragaje uburiganya bukoreshwa mu bucuruzi bw’abantu, atanga n’inama zigamije kubukumira no kwirinda kugwa muri ubwo bucuruzi buhanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Guhera muri Mutarama kugeza Kamena 2026, hamaze kugaragara abantu 204 bacurujwe. Ubu urubyiruko rusigaye rubigaragaramo. Imibare irimo kuzamuka, turakora ubukangurambaga hirya no hino, ku maradiyo, ku mipaka kugira ngo abantu bamenye iki cyaha ndetse banagikumire.
Kwizezwa akazi n’umushahara mwiza mu bihugu by’amahanga, kwiga mu mahanga hanyuma bagerayo bagasanga ibyo bagiye gukora bitandukanye n’ibyo basezeranyijwe, bikaba bituma umuntu ashobora gucuruzwa kandi ntahite abimenya cyane ko aba yijejwe ibintu by’agaciro.”
Kayirebwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA tariki ya 26 Nyakanga 2026, asobanura ko akenshi usanga icyo cyaha gikorwa mu buryo bw’uruhererekane, aho akenshi bifashisha umuntu uziranye n’uwo bashaka gutwara kugira ngo amugirire icyizere.
Uburyo icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikorwamo
Uburyo bwa mbere ni ugushuka abantu: aho abagurisha abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa bakizeza urubyiruko amashuri n’akazi ko hanze y’igihugu. Bizeza umuntu akazi cyangwa ubundi buzima bwiza hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho, inshuti ze n’abo bafitanye isano mu muryango.
Kumufasha kubona ibyangombwa birimo urwandiko rw’inzira rumwemerera guca ku mupaka, viza, itike y’urugendo, n’ibindi. Kumufasha gukora urugendo akava aho atuye akajya aho abagizi ba nabi bashaka kumucuruza cyangwa kumushakiramo inyungu baherereye.
Uburyo bwa kabiri ni ukwamburwa uburenganzira, iyo umuntu amaze kugenda hakurikiraho kwamburwa uburenganzira, mbere yo guhaguruka babanza kwigisha uwo bashaka gucuruza ibyo aza kuvuga ageze ku kibuga cy’indege, kugira ngo batamukeka, akenshi bakamushakira ibyangombwa akanuririra indege hanze y’igihugu, bagera aho bajyanywe, bakamburwa indangamuntu cyangwa pasiporo bagakoreshwa ku gahato.
Kumukurikirana no kumucungira hafi kugeza ageze aho agomba gucuruzwa cyangwa gushakirwamo inyungu, kumwakira no kumugira ingwate kugira ngo adacika abafite umugambi wo kumushakiramo inyungu zari zigamijwe igihe bamureshyaga cyangwa bamuvanaga aho atuye.
Uburyo bwa gatatu ni ukubakuramo inyungu, hari aho usanga bacuruzwa bagashorwa mu busambanyi, bagakoreshwa mu buraya abandi bagakurwamo ingingo z’umubiri cyangwa bagakoreshwa ibyaha.
Kayirebwa yavuze ko gushukwa bidaterwa n’ubukene, ahubwo akenshi haba habayeho kudashishoza, ati: “Ntabwo abakene bose bajya mu icuruzwa ry’abantu, wakorera make ukamenya uko uyacunga kuko washaka gucunga menshi na ya yandi make ukayabura, ukaba wanahaburira ubuzima.”
Yagiriye inama ababyeyi kuba hafi abana, babona hari ikitagenda bagatanga amakuru, kugira ngo hakumirwe kuba bacuruzwa. Urubyiruko arusaba guhera ku mahirwe igihugu kibaba bakanyurwa, ntibashakire indonke mu byashyira ubuzima bwabo mu kaga. Buri kandi wese ashishikarizwa gushishoza kuko ari ibyaha byibasira abantu bo mu myaka yose.
Mu kurwanya ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, hashyizweho amategeko arimo itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigena ibyerekeye kurwanya, gukumira no guhana icuruzwa ry’abantu.
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, uteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2026.