Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Nyamasheke: Ubwato bwari butwaye inka 50 n’ingurube 45 bwarohamye hasigara mbarwa

Nyamasheke: Ubwato bwari butwaye inka 50 n’ingurube 45 bwarohamye hasigara mbarwa

Ubwato bwari bupakiye inka 50 n’ingurube 45 bwerekezaga i Bukavu bwarohamye mu kiyaga cya Kivu, amwe muri ayo matungo arapfa,  harohorwa mbarwa hanyuma andi arabura.

Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe, ubwo Abanyekongo bo mu mujyi wa Bukavu bari bavuye kugura inka, ingurube, ihene n’andi matungo mu isoko rya Rugali, mu Murenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke.

Ubwo bambutsaga ayo matungo bageze hagati mu kiyaga cya Kivu, bakiri mu mazi y’u Rwanda bari mu bwato 3 bushoreranye, ubwari imbere bwarimo inka 50, ingurube 45 n’abantu 7 bazicungiraga umutekano, burarohama zimwe zirapfa izindi zirarohorwa naho izindi zirabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Habimana Alfred, yatangarije Imvaho Nshya ko bikiba abanyekongo batahise batanga amakuru ngo bihite bimenyekana, ari yo mpamvu isaha nyir’izina byabereyeho itazwi neza.

Byamenyekanye ari uko abari mu isoko babonye inka imwe mu zagurishijwe, bazi ko yanapakiwe mu bwato bayibonye yoga igaruka, bahamagaye abari mu bwato bababwira ko bwarohamye, amatungo amwe yarohamanye na bwo, andi ari koga agaruka mu isoko, andi yabuze.

Ubwato bwarohamye

Yagize ati: “Bikimenyekana  kuko hari mu mazi yo mu Rwanda, Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi, ubuyobozi  n’abarobyi twahise dutabara. Nyuma yo gukomeza gushakisha, twasanze mu nka 50 zari mu bwato harabonetse 38 nzima, 4 zapfuye, mu mazi ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo harimo 4 izindi zabuze. Mu ngurube 45, habonetse 10 nzima, 23 zapfuye, izindi zirabura.’’

Avuga ko abari baburimo ku bw’amahirwe bumvise butangiye kwika burohama, babuvamo bajya mu bwari bubakurikiye, bo ntacyo babaye, ariko ikigaragara cyateye iyo mpanuka,  ari uko bwari bupakiye  ibirenze ubushobozi bwabwo, akahahera abasaba kujya bubahiriza amategeko agenga ubwikorezi bwo mu mazi, gupakira ibirenze ubushobozi bw’ubwato bakabireka.

Ikindi uyu muyobozi yavuze bagiye kubakangurira ni ukugira ubwishingizi bw’amatungo baba baguze, kugira ngo impanuka nk’iyo niba ibyo bayitakarijemo babyishyurwe, kuko nk’abari baguze aya matungo, ayapfuye yabahombeye kubera kutabugira.

Amatungo yose yabonetse yashyikirijwe ba nyirayo bari bazanye ubundi bwato barayacyura, ayabuze n’ubu aracyashakishwa ku bufatanye bw’impande zombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 16
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 20
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 21
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 21
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1