Gasogi United yasezereye APR FC isanga Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Gasogi United yasezereye APR FC isanga Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Gasogi United yasezereye APR FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze Penaliti 4-3 nyuma yo kuganya ubusa ku busa mu mikino ibiri yabahuje. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, kuri  Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Umukino watangiye wihuta cyane APR FC ari yo yiharira umupira kurusha Gasogi United.

Ikipe ya APR FC yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ndetse ikomeza no guhusha uburyo bwabazwe, ba myugariro n’umuzamu wa Gasogi United bakomeza kwihagararaho.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiranye impinduka havamo Apam Bemol Assongwe we asimburwa na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 55 ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwiza, ariko Mbirizi Eric yateye umupira wenyine imbere y’izamu, Pavel Nzilah awukuramo.

Ku munota wa 78 Gasogi United yongeye kugerageza uburyo bukomeye, ariko umupira wari utewe na Niyongira Danny umuzamu awukuramo.

Gasogi yakinaga neza muri iyo minota yongeye kubona amahirwe ku munota wa 82 ku mupira Kabanda Serge yabonye imbere y’izamu wenyine ariko umupira ananirwa kuwushyira mu izamu.

Mbere yuko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itandatu y’inyongera ariko amakipe ananirwa kwisobanura  bahise  hitabazwa za Penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2.

Gasogi United atsinze Penaliti 4-3 isezerera APR FC muri 1/4.

APR FC yujuje imyaka irindwi idatwara Igikombe cy’Amahoro iheruka muri 2017 itsinda Espoir igitego 1-0 cya Djihad Bizimana.

Mu yindi mikino yo kwishyura yabaye uyu munsi:

Police FC 2-1 Gorilla FC Aggregate (4-1) 

Mukura Victory sports 0-1 Bugesera FC Aggregate (0-1)

Mu gihe Rayon Sports ku wa Kabiri yari yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 mu mikino ibiri yombi.

Uko amakipe azahura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports izahura na Bugesera FC 

Police FC izahura na APR FC

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation ya 2024-2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34