U Burusiya bwakatiye umunyamakuru wamaganye intambara bwashoye kuri Ukraine

Umunyamakuru Marina Ovsyannikova w’u Burusiya wamaganiye  intambara kuri Televiziyo y’Igihugu yakatiwe  igihano cy’imyaka umunani n’amezi atandatu n’urukiko rwa Moscou kuri uyu wa Gatatu.

Marina Ovsyannikova wahamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ikinyoma ku gisirikare cy’u Burusiya, yakatiwe n’urukiko adahari, kuko nyuma yo kwamagana intambara y’u Burusiya na Ukraine umwaka ushize, yahise ahunga igihugu yerekeza mu Bufaransa hamwe n’umukobwa we.

Uyu munyamakuru yagaragaye mu makuru yakurikiwe cyane yo ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2022, afite icyapa cyanditseho ngo ‘hagarika intambara ntukemere icengezamatwara,barakubeshya’.

U Bufaransa bwamaganye igifungo cy’imyaka umunani urukiko rw’i Moscou rwakatiye Marina Ovsyannikova wahungiyeyo.

France 24 yanditse ko mu ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Catherine Colonna, yavuze ko icengezamatwara ry’u Burusiya ari intwaro mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine.”

Yamaganye kandi igitutu cyakozwe n’abayobozi b’u Burusiya ku majwi anenga ubutegetsi.

Kuva muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwagabaga igitero kuri Ukraine, umubare w’abasirikare b’ibihugu byombi bapfuye n’abakomeretse bagera   ku 500.000 nk’uko ikinyamakuru New York Times giherutse kubitangaza.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13