RDC: Inkangu yahitanye abarenga 17 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba
Imvura idasanzwe yibasiye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteza inkangu yasize abarenga 17 bahasize ubuzima.
Abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko umubare ushobora kwiyongera mu gihe kugeza ubu hagikomeje gushakishwa imibiri y’abahasize ubuzima.
Nk’uko Matthieu Mole, Perezida w’umuryango utari uwa Leta “Force Vives”, yatangarije Aljazeera ko imvura yaguye ku Cyumweru yateje inkangu yatumye benshi bahasiga ubuzima, inangiza ibikorwa remezo.
Ati: “Abibasiwe n’inkangu bari barubatse munsi y’umusozi bituma imisozi irengera ingo zabo, umubare w’abapfuye uracyari uw’agateganyo kuko imibiri iracyari munsi y’ibyondo.”
Guverineri w’iyi Ntara Cesar Limbaya Mbangisa yavuze ko hakenewe cyane imashini zabugenewe kugira ngo zifashishwe zishakishe imibiri yose. Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi ategeka iminsi itatu y’icyunamo mu Ntara zose.
Gusa Impuguke mu bumenyi bw’ikirere z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko ibikorwa remezo bidahwitse byatumye abaturage bo muri utwo duce bibasirwa n’imvura nyinshi.
Muri Mata, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje umunsi w’icyunamo mu gihugu hose nyuma yuko abantu 16 bishwe n’inkangu yari yibasiye agace ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
KAMALIZA AGNES