Abanyeshuri 500  bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Taliki 23 Kamena buri mwaka,  Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”. Ku  wa Gatanu, taliki 23 Kamena 2022, Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”  yifatanyije n’Isi yose kwizihiza uyu munsi aho ibirori byabereye kuri Kigali Pelé Stadium ahitabiriye abanyeshuri 500.

Aba banyeshuri bari baturutse mu bigo bitatu bitandukanye birimo Intwali PS, CS  George Defour na Cyivugiza PS.

Mu kwizihiza uyu munsi,  abanyeshuri bitabiriye   bakinnye imikino itandukanye irimo kwiruka, umupira w’amaguru “Football”, Handball ndetse no gusiganwa bagendera mu mifuka “Thrilling Sack Race”. Ibi byose bikaba byarajyanaga no kubasobanurira no kubashishikariza  kwimakaza indangagaciro za siporo ndetse  n’indangagaciro za  Olempike by’umwihariko ari zo kuba indashyikirwa, kubahana n’ ubucuti.

Uyu mwaka wa 2023, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti :  “Let’s Move” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari : “Reka tugende” ikaba ari ugukangurira buri wese gukora siporo bikajya muri gahunda za buri munsi.

Mu butubwa aba banyeshuri bahawe bwagarutse ku bijyanye  n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunywa ibiyobyabwenge. Uwari uhagariya Polisi y’igihugu, ACP Teddy Ruyenzi yabasabye kwiha intego mu byo kabora yaba amasomo ndetse no mu mikino anabasaba  kwirinda gukoresha  ibiyobyabwenge kugira ngo bazagere ku ntego zabo.

ACP Teddy Ruyenzi

Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yatangje ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze kuko abana bacyitabiriye batahanye  intego zo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bishingiye ku ndangagaciro Olempike.

Visi Perezida wa Kabiri wa RNOSC, Umutoni Salama

Yashimiye kandi inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kigende neza harimo  ibigo by’amashuri byatanze abana, ihuriro ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike n’abandi batandukanye.

Abana bose bitabiriye iki gikorwa bahawe  icyemezo cy’uko bitabiriye “Certificate”.  Ibigo byose  byahawe byahawe udupira na “Rackets” byifashishwa mu mukino wa Tennis. Bemerewe kandi n’imipira yo gukina ya “Football” izatangwa na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”.

Uyu munsi mpuzamahanga Olempike wanahujwe na gahunda yo kumenyekanisha imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa taliki ya 26 Nyakanga kugeza  11 Kanama 2024.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE