03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abarenga 600 mu Rwanda bishwe n’impanuka mu 2022

19 May 2023 - 06:47
Abarenga 600 mu Rwanda bishwe n’impanuka mu 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda umwaka ushize, na ho abasaga 4000 barakomereka.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu. 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka ushize wa 2022, mu gihugu hose habaye impanuka 9400 zirimo izoroheje n’izikomeye zahitanye abantu benshi. 

Umuyobozi Mukuru  wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi  CP Vincent Sano avuga ko izi mpanuka zahungabanyije umutekano w’abantu n’ibintu, ari na yo mpamvu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo impanuka zirusheho kwirindwa.

Ku rundi ruhande kandi imibare igaragazwa n’Umuryango uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu mu baturage  100,000 abagera kuri 30 bicwa n’impanuka.

Iyi mibare u Rwanda rufite iri hejuru y’ikigereranyo rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko muri byo bagera kuri 27/100,000.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima Dr Innocent Nzeyimana, avuga ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa ku kigero cya 99%.

Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo bavuga ko umuti w’iki cyabazo washakirwa ku bakoresha umuhanda bose.

Mu zindi ngamba polisi yatangaje igiye gutangira umukwabu wo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mahanga hagamijwe kureba izi impimbano n’izikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Buri mwaka ku Isi abantu 1,350,000  bapfa bazize impanuka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu bintu bihitana ubuzima bw’abantu.

RBA

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.