Taliki 14 Gicurasi 2023 habaye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu-Wushu mu Rwanda “RKWF”.
Muri iyi nama yabereye muri Centre Missionnaire Lavigerie mu Kiyovu, hemejwe inyandiko mvugo y’inama rusange iheruka, hagaragajwe raporo y’umutungo n’iy’ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize wa 2022 ndetse hanemezwa gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023.
Abanyamuryago kandi ba RKWF bemeje amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere.
Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yatangaje ko inama yagenze neza ko abanyamuryango barebeye hamwe ibyakozwe umwaka ushize wa 2022 ndetse bakemeza na gahunda y’ibikorwa bya 2023.

Yakomeje avuga ko habaye n’igikorwa cyo kwemeza amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere ya RKWF akaba ari byiza kuko harimo uburyo umunyamuryango agomba kwitwara, inshingano ze n’icyo asabwa gukora.
Uwiragiye yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe mu minsi ya vuba hazaba irushanwa ryo Kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri rushanwa rizaba ari mpuzamahanga rizabera muri STECOL muri Kigali Free Zone, taliki 17 na 18 Kamena 2023.
Yagarutse kandi ku irushanwa ry’igikombe cy’Isi “16th World Wushu championship 2023” rizabera Dallas muri USA kuva taliki 14 kugeza 22 Ugushyingo 2023. Ati : “Turateganya kuzitabira iyi mikino, imyiteguro tuyigeze kure, abazitabira batangiye imyitozo.”
Iyi azaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye kuko ku nshuro ya mbere rwitabiriye ubwo iyi mikino iheruka mu Kwakira 2019 i Shanghai mu Bushinwa.
Perezida wa RKWF, Uwiragiye yavuze ko bakomeje gufasha abanyamuryango kubona ubuzima gatozi kuko 3 bamaze kububona mu gihe abandi bane batanze ibyangombwa byose bisabwa bakaba bategereje.
Ibindi bikorwa biteganyijwe
Mu bindi bikorwa biteganyijwe hari amahugurwa y’abasifuzi “International Wushu Judges Training & Certification Course” azabera i Cairo mu Misiri, taliki 08 kugeza 14 Kamena 2023.
Hateganyijwe kandi imikino y’Afurika y’abakiri bato “African Junior Wushu Championship 2023” izabera muri Cote d’Ivoire muri Nyakanga 2023.
Taliki 13 Kanama 2023 hateganyijwe shampiyona y’igihugu mu bakiri bato “National Junior Wushu Championship 2023” izabera kuri Sitade Umuganda i Rubavu.
Muri Nzeri 2023, ikipe y’u Rwanda izitabira irushanwa mpuzamahanga Dar es Salaam muri Tanzania “Tanzania International Wushu Competition 2023”.
Mu Kwakira 2023 hateganyijwe imyitozo y’amakipe y’imbere mu gihugu izayoborwa n’abatoza b’inzobere.
Hateganyijwe kandi igikorwa cyo gutangiza umushinga wa Kung-Fu Wushu mu mashuri. Iyi gahunda izaba mu Kwakira 2023 mu mashuri azaba yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.
Umwaka w’imikino uzasozwa na shampiyona y’igihugu mu bakuru “National Senior Wushu Championship 2023” izatangira mu Kwakira 2023 haba imikino y’amajonjora mu Ntara zitandukanye nyuma imikino ya nyuma ibere i Kigali mu Gushyingo 2023.

