Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore, Ishimwe Henriette na Ishimwe Gisele bahawe ibihembo na Satguru , Sosiyete icuruza amatike y’indege mu Rwanda.
Aba bakinnyi bombi bitwaye neza bafasha ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 19 gukora amateka ibona itike y’igikombe cy’ Isi 2023 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”, aho imikino yabereye muri Afurika y’Epfo kuva taliki 14 kugeza 29 Mutarama 2023. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza isoreza ku mwanya wa 8 mu makipe 16 yitabiriye aho yatsinze imikino 3 muri 5 yakinnye. Ikipe y’u Rwanda yatsinze Zimbabwe na West Indies.

Umukinnyi Ishimwe Gisele akaba ari we wari kapiteni w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 19.

Ishimwe Henriette yitwaye neza yegukana igihembo gitangwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC” nk’uwitwaye neza muri Werurwe 2023 “ICC Women’s Player of the Month for March 2023”.
Uyu mukinnyi kandi yitwaye neza afasha ikipe y’u Rwanda kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa mpuzamahanga ryabereye muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023”.
Ishimwe Henriette mu irushanwa mpuzamahanga riheruka kubera muri Uganda “Victoria Series 2023” yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “Player of the series”.
Nyuma yo guhabwa igihembo na Satguru, Ishimwe Henriette yatangaje ko bishimishije kuba hari ababonye ko yakoze ibikorwa byiza bakifuza kumushyigikira. Ati: “Ibi bituma umuntu agira imbaraga zo gukomeza gukora cyane”.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-19, Ishimwe Gisele yagaragaje ko intambwe nziza bateye yo kumenyekanisha umukino hari ababibonye barabyishimira bityo bagiye gukomeza intego bihaye yo kuzamura uyu mukino.
Aba bakinnyi bombi bashishikarije abana b’abakobwa gukora cyane ntibacike intege kandi ntibitinye kuko bashoboye mu mukino uwo ari wo wose.
Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” akaba ashinzwe ibikorwa, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko bishimishije kuba abantu barimo kugenda babona iterambere uyu mukino ugezeho ndetse bakanishimira n’ibikorwa birimo no kwitwara neza kw’abakinnyi.
Yagize ati : “Ibi birabatera imbaraga zo gukomeza kwitwara neza mu kibuga”.
Yakomeje avuga ko Satguru ubusanzwe ari umufatanyabikorwa kandi bari mu biganiro byo gukomeza ubufatanye no mu bindi bikorwa bitandukanye.

