Ikipe y’u Rwanda izitabira ku nshuro ya kabiri igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG

Ikipe y’u Rwanda izitabira ku nshuro ya kabiri igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG
Ubwo ikipe y'u Rwanda U-13 yegukanaga igikombe cy'Isi umwaka ushize wa 2022

Kuva taliki 02 kugeza 06 Kamena 2023, i Paris mu Bufaransa hazabera imikino y’igikombe cy’Isi izahuza amashuri y’umupira w’amaguru y’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa “PSG Academy Wolrd Cup 2023”.

Iyi mikino izaba mu byiciro bibiri harimo icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 11 ndetse n’abari munsi y’imyaka13. Muri iyi mikino, u Rwanda ruzahagararirwa mu byiciro byombi.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 “U-11”, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Kuwait, Turkey na France. Itsinda B ririmo Brazil, USA West, Canada na UAE naho itsinda C rikabamo Qatar, South Korea, French West Indies, Egypt na USA East.

Mu batarengeje imyaka 13 “U-13”, itsinda A ririmo Egypt, Senegal, Brazil, French West Indies na USA East. Itsinda B ririmo u Rwanda, Turkey, France, UK na South Korea naho itsinda C rikabamo Kuwait, Qatar, USA West na UAE.

Mu mikino iheruka muri Gicurasi 2022, ikipe y’u Rwanda U-13 yegukanye igikombe itsinze Brazil.

Uyu mwaka wa 2023, iyi mikino ihuza amarerero ya PSG ku Isi hose izitabirwa n’amakipe 60, abakinnyi 500 baturutse mu bihugu 20.  Ibirori byo gufungura iyi mikino bizabera kuri “Parc Des Princes”, Sitade ya PSG.

Kuva muri 2019, ikipe ya PSG yagiranye amasezerao y’ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda, azageza muri 2025.  Kuva mu Gushyingo 2021 iyi kipe yatangije irerero mu Karere ka Huye mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42