Perezida Kagame yasuye abibasiwe n’ibiza i Rubavu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibice byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu taliki ya 3 Gicurasi.

Muri urwo ruzinduko kandi, Perezida Kagame arahura n’abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza bacumbikiwe by’agateganyo muri site y’Inyemeramihigo iherereye mu Murenge wa Kanama.

Iyo site ni imwe muri site zitandukanye zashyizwe mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kugoboka abaturage basizwe iheruheru n’ibiza byasenye inzu zabo ndetse zigatwara abaturage 131 mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Inzu zabaruwe ko zasenywe n’ibyo biza zirarenga 6,200 zirimo izirenga 3,000 zasenyutse burundu. Uretse ababuze ubuzima ibyo biza byakomerekeje abandi bantu 94, mu gihe abantu barenga 9,000 ari bo bakuwe mu byabo n’ibyo biza.

Nyuma yamasaha make ibyo biza bibaye, Perezida Kagame yatanze ubutumwa buhumuriza abo baturage, anabizeza ko ibikorwa byo kubatabara no kubafasha ari kubikurikiranira hafi. Ati: “Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Abaturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu batujwe muri Site yo ku Nyemeramihigo yatujwemo imiryango 861 igizwe n’abaturage 2513, iya Rugerero igizwe n’abaturage 344, Kanyefurwe irimo abaturage 1666 hamwe na Nyamyumba irimo abaturage 532.

Bimwe mu byo abaturage biteze kuri Perezida Paul Kagame ni ubutumwa bw’ihumure, bakaba bishimira ko Guverinoma y’u Rwanda idahwema kubaba hafi ibagezaho ubufasha bwose bw’ibanze bakeneye muri ibi bihe bitoroshye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE