Karongi: Uwakoze Jenoside mu Bisesero wihishahishaga yafashwe
Baziruwiha Eliezer bahimba Sebishihe, w’imyaka 58, wo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi wari warakatiwe imyaka 19 y’igifungo na rumwe mu nkiko Gacaca za Bisesero kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aha mu Bisesero, aho gukora igihano agacika agatangira kwihishahisha, yafashwe.
Ni inkuru yashimishije cyane abarokotse Jenoside n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Karongi. Nyiransabimana Capitoline yagize ati: “Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba hari n’abandi batwiciye abacu bakagenda bihishahisha mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali. Aba ni bo bahindukira bakagaruka kugirira nabi abo batishe muri Jenoside.
Sinumva uburyo nk’umuryango w’umuntu nk’uyu uba uzi ko yagarutse, yihishahisha iwe mu rugo ukamuhishira uzi neza ibyo yakoze. Naryozwe igihano atakoze binabere isomo n’abandi bihishahisha hirya no hino cyangwa babitekereza.”
Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ntukanyagwe Jean Laurent, na we yagaragaje ko Ibuka muri aka karere yishimiye ifatwa ry’uwo mugabo wamaze Abatutsi mu Bisesero, agahunga ubutabera yibwira ko ibyo yakoze bizibagirana.
Yagize ati: “Agomba kurangiza igihano yahawe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana. Tuributsa ko icyaha cya Jenoside kiri mu bidasaza. N’undi wese ucyihishahisha abonereho isomo yigaragaze, agaragaze uruhare rwe, asabe imbabazi abo yiciye n’Igihugu yahemukiye. Turasaba uwaba azi uwatorotse ubutabera wese akamenya aho aherereye kumutangaho amakuru, agafatwa akarangiza ibihano.”
Yavuze ko nk’aba baba bateye impungenge cyane kuko babangamira gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ari yo mpamvu abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi bagomba kubahagurukira.
Yashimiye uwarokotse watanze amakuru yafatishije uwo mugabo, anavuga ko afite icyizere ko n’abandi bacyihishahisha amaherezo bazafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa, kuko muri iki gihugu ntaho umuntu yacikira ubutabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson, avuga ko uyu mugabo yacitse umunsi akatirwa iyo myaka 19, arabura, abo yahemukiye n’abaturanyi be ntibamenya aho yarengeye, bamwe bakanakeka ko yaguye iyo yatorongereye.
Avuga ko uwo mugabo yaba yaratekereje ko imyaka ishize atorotse ubutabera ari myinshi byaba byaribagiranye, yirengagiza ko icyaha cya Jenoside kidasaza, aragaruka yihishahisha iwe mu rugo ariko akagira ubwo agaragara mu ruhame abaturage barimo n’abo yiciye ababo mu Bisesero bakamubona, kubyibazaho no gutanga amakuru.
Ati: “Muri uko gutanga amakuru umwe mu bo yiciye yaje kubimbwira, musaba kujya kubivuga kuri RIB, hanyuma tugashaka uburyo yafatwa. Ni muri urwo rwego ku wa mbere, tariki ya 3 Kanama 2026 twamufashe tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Rubengera ngo akurikiranwe, agaragaze aho yabaga niba hari n’abo bakoranye ibyaha bacyidegembya, ubutabera bukore akazi kabwo.”
Ntaganda avuga ko muri aya mezi 6 muri uyu Murenge ayobora, abagera kuri 19 bakekwaho uruhare muri Jenoside bihishahishaga bamaze gufatwa, barimo abari barakatiwe n’Inkiko Gacaca na bo bafashwe bavuga batari bazwi ko bafatanyije kujya mu bitero, akizeza ko bizakomeza n’abandi bacyidegembya bagatahurwa.