Ruhango: Bafatanywe metero 425 z’insinga z’amashanyarazi bibye

  • Imvaho Nshya
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 425.

Abafashwe barimo umugore wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 25, n’abagabo batatu bafatanywe bose hamwe metero 400, ku Cyumweru tariki ya 9 Mata, ahagana saa munani z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe  mu mudugudu wa Mahoro I na kigabiro, akagari ka Buhoro na Bunyogombe, mu murenge wa Ruhango, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umugore baturanye ubitse iwe mu rugo insinga z’amashanyarazi, kandi hari hashize iminsi hatanzwe amakuru n’ikigo cy’igihugu cy’ingufu (REG) ko hibwe insinga z’amashanyarazi. Hatangiye igikorwa cyo kumushakisha, abapolisi bamusanga iwe mu rugo mu mudugudu wa Mahoro I, afatanwa insinga z’amashanyarazi zipima metero 25 zidashishuye yari yahishe munsi y’igitanda.”

Yakomeje avuga ko akimara gufatwa yahise atanga amakuru kuri bagenzi be  bafatanyije muri ubwo bujura ari nayo yatumye hafatwa

abagabo batatu basanzwe iwabo aho batuye mu mudugudu wa Kigabiro, babiri muri bo bari abavandimwe bafatanywe ibizingo 3 by’insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 300 zidashishuye, mugenzi wabo wundi nawe afatanwa metero 100 z’insinga zijya mu butaka ndetse n’umurindankuba.”

CIP Emmanuel yashimiye abatanze amakuru kuri ibi bikorwa by’ubujura bwangiza ibikorwaremezo, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirinda, bagaragaza abantu bose bacyekwaho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ruhango kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE