RURA yatangaje imihanda mishya igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego Ngezuramikorere (RURA) rwatangaje imihanda mishya igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ni nyuma y’amakuru yatanzwe ku mihanda yo mu turere twa Gakenke, Gicumbi na Musanze hashingiwe ku mubare w’abakoresha iyo mihanda.

Mu itangazo ryatanzwe n’uru Rwego, rwagaragaje ko ari icyemezo cyafashwe  nyuma yo gusura no kugenzura iyo mihanda yagaragajwe na turiya turere ko abayikoresha bakeneye iyi serivisi yo kutwara abagenzi.

Imihanda yemerewe kandi ikeneye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi ni Musanze-Rwaza; Musanze-Kivuruga-Gashaki( ku bitaro); Ruvunda-Kabere- Muko; INES-Musanze-Kinigi yo mu Karere ka Musanze . 

Hari kandi iyo mu Karere ka Gicumbi ari yo Rukomo-Nyamiyaga-Rutare; Rutare-Umuganda-Cyamutara-Cyuru-Rukomo-Gicumbi; Gicumbi-Rukomo-Rusumo-Rebero-Bwisige; Byuma-Yaramba; Rwasama- Kajyanjyare-Muhonogo; Burimbi-Muko-Muhura; Gicumbi-Rwasama-Gihengeri; Rukomo Centre-Burimbi-Nyagahanga.

Mu karere ka Gakenke ni Ruli-Rushashi-Gakenke; Kirenge-Rushashi-Ruli; Kaziba-Muzo-Janja; Gicuba-Janja na Gatonde-Rwamambe.

RURA ikaba isaba abafite ibinyabiziga bifuza kuyikoreramo ko babigaragaza bagasobanurirwa ibisabwa.

Gahunda yo kongera imihanda n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange iragenda ivugururwa, iyi ije yiyongera ku imaze iminsi ikorwa mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abagenzi bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu gukora ingendo, aho kompanyi zitwara abagenzi ziyongereye ndetse abikorera bakaba bashimirwa uruhare bagira muri iyi gahunda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Rwabasigari Dieudonne says:
Werurwe 29, 2023 at 3:53 pm

Kuki nta Kivuruga-Kamubuga MucaCa?

Mbarubukeye Raphael says:
Werurwe 29, 2023 at 7:16 pm

Twebwe Gicumbi Maya Rushaki-Rushaki Nyagatare nabyo bazabyigeho.

Nsabimanagaspard says:
Werurwe 29, 2023 at 8:20 pm

Mwampaye mugakenke turashima

Hhhhhhh says:
Werurwe 29, 2023 at 10:21 pm

Murakoze cyane kuko abagenzi bakoresha Umuhanda Kigali -Kirenge-Rushashi- Ruli amafaranga yendaga kibashiramo kuko Minibus zajyagayo zashyiragaho ibiciro bishakiye Kandi wabivuga bakagusohora mu modoka.

Naho Ruli-Rushashi – Gakenke hakoraga moto gusa. Aho usanga moto ari 3500 Frw allere ndete na 3500 Frw ya Retour. Ubu turahamyako Imodoka nizigeramo ibi bibazo bizakemuka

Gahamanyi Jean Baptiste says:
Werurwe 30, 2023 at 8:19 am

Nk’abanyagakenke twishimiye ko LETA y’u Rwanda yatwitayeho ikaduha imodoka zidutwara. Nimukomereze Aho!

Nsabayezu says:
Werurwe 30, 2023 at 7:13 pm

Mukarere ka Gicumbi harahantu mutavuze Kandi hasigaye inyuma muburyo biteye ikibazo cyane
1: umuhanda maya-Rushaki- nyagatare ntamodoka nimwe itwara abgenzi Kandi uriya muhanda ufite abantu benshi cyane twaheze mubwigunge nyamara mutuvuganire cyane kuko twabuze utuvuganira moto igucya 4000 kuva rushaki ujyera kuri laburimbo Maya rukomo

Albert Uwiringiyimana says:
Mata 2, 2023 at 6:36 am

Na Rulindo bayibuke umuhamda nyacyonga mugambazi hakenewemo imodoka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE