Cricket: Ikipe y’u Rwanda yagiye muri Nigeria ifite intego yo kwisubiza igikombe

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yagiye muri Nigeria ifite intego yo kwisubiza igikombe

Taliki 27-03-2023

Ghana-Rwanda (14h50)

Taliki 29-03-2023

Rwanda-Sierra Leone (10h30)

Taliki 31-03-2023

Rwanda-Cameroun (14h50)

Taliki 01-04-2023

Nigeria-Rwanda (14h50)

Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda mu bagore iri i Lagos muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore rigiye kuba ku nshuro ya 2 “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023”.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira taliki 27 Werurwe risozwe 02 Mata 2023, ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Cameroun n’u Rwanda.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, ikipe y’igihugu inafite igikombe giheruka yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko bagiye bahagarariye igihugu kandi bagomba kugihesha ishema bakongera kwegukana iki gikombe.

Uyu muhango wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, taliki 24 Werurwe 2023.

Kapiteni w’ikipe  y’u Rwanda, Bimenyimana Marie Diane yatangaje ko intego bajyanye muri Nigeria ari ukongera kwisubiza iki gikombe. Yakomeje avuga ko buri kipe yose izaba ishaka iki gikombe ari yo mpamvu bagiye biteguye guhangana kugira ngo bongere bagitware.

Bimenyimana  avuga ko afite icyizere akurikije imyiteguro bagize kandi  ko n’ikipe bajyanye ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022.

Kapiteni w’ikipe  y’u Rwanda, Bimenyimana Marie Diane (iburyo)

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko intego ari ukwisubiza iki gikombe kandi afite icyizere akurikije uko abakinnyi be bahagaze.

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bashya biyongereyemo batakinnye irushanwa riheruka barimo Uwase Geovanis na Irera Rosine  bari mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 yakinnye imikino y’igikombe cy’isi muri Afurika y’Epfo.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo

Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu bagore, Uwimana Sonia yavuze ko akurikije imyiteguro  y’ikipe yizera ko izitwara neza ikisubiza iki gikombe.

Ati : “Abakinnyi twabasabye  ko batagomba kwirara ahubwo bagomba guhatana kugira ngo bazongere batahane iki gikombe”.

Ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Ghana

Muri iri rushanwa “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023”, ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Ghana, taliki 27 Werurwe 2023 ku kibuga cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval guhera saa saba n’iminota 50 (13h50) i Lagos akaba ari saa munani n’iminota 50 (14h50) i Kigali.

Umukino wa kabiri, ikipe y’u Rwanda izakina na Sierra Leone, taliki 29 Werurwe 2023. Ikipe y’u Rwanda Izakina na Cameroun taliki 31 Werurwe 2023 naho taliki 01 Mata 2023 ikine na Nigeria.

Nyuma y’iyi mikino y’amakipe azakina hagati yayo, taliki 02 Mata 2023, ikipe ya 3 n’iya 4 zizahatanira umwanya wa 3 naho ikipe ya 1 n’iya 2 zihatanire igikombe.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2022 itsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42