Abakinnyi 4 bakina umukino njyarugamba wo kurwanisha inkota ufite inkomoko mu Buyapani “Sports Chanbara” barimo Nkuranyabahizi Noel bazamuwe mu ntera.
Ku Cyumweru taliki 12 Werurwe 2023 muri Sports View i Remera habereye amahugurwa ndetse no kuzamurwa mu ntera mu mukino wa Sports Chanbara.
Aya mahugura yayobowe n’inzobere muri uyu mukino, Sensei Tsutomu Takahashi ufite Dani 6 akaba akomoka mu Buyapani.

Nkuranyabahizi usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate ari mu bitabiriye aya mahugurwa ndetse akaba yarazamuwe mu ntera aho yatsindiye Dani ya 2.

Muri rusange aya mahugurwa yari yahurije hamwe abakinnyi bagera kuri 52 bavuye mu makipe atandukanye aho bari mu byiciro byose, abana ndetse n’abakuru.
Abakinnyi bose barahuguwe nyuma habaho ibizamini byo kuzamurwa mu ntera aho byatsinzwe n’abakinnyi 4. Muri aba, abakinnyi batatu babonye umukandara w’ umukara na Dani ya 1, aba ni Ingabire Christine, Abayisenga Paremonique bakinira ikipe ya Samurai ikorera i Remera na Mugabe Jean Marie Vianney ukinira ikipe ya Flying Mia Sports Academy.



Undi wazamuwe ni Nkuranyabahizi Noel akaba yarahawe Dani ya 2. Nkuranyabahizi uretse kuba ari umutoza wa Karate yaranayikinnye aho afite umukandara w’umukara, Dani ya 4.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda “RSCF”, Nyirimbabazi Benjamin yatangaje ko ubu ibikorwa bya Rwanda Sports Chanbara byasubukuwe mu makipe anyuranye nyuma yuko byari byarahagaze kuva muri 2020 kubera COVID-19. Muri 2019 akaba ari bwo uyu mutoza yaherukaga kuza guhugura abakinnyi.

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byinshi birimo gutegurwa muri uyu mwaka wa 2023 harimo amahugurwa y’abatoza, abasifuzi ndetse n’abakinnyi muri rusange cyane cyane bahereye mu bakiri bato.







