Kamonyi Pumas RFC 03-74 Thousand Hills RFC
Kigali Sharks RFC 17-12 Muhanga Thunders RFC
Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 11 Werurwe 2023 habaye imikino y’umunsi wa 9 ya shampiyona ya Rugby mu cyiciro cy’abakina ari 15 “15 Aside” mu bagabo “Rwanda Rugby League Season 2022-2023”.
Ikipe ya Kigali Sharks RFC yitwaye neza itsinda Muhanga Thunders RFC iyambura umwanya wa gatatu ku rutonde rusange.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru, ikipe ya Kigali Sharks RFC yatsinze Muhanga Thunders RFC amanota 17 kuri 12.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Kigali Sharks RFC yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rusange iwukuyeho Muhanga Thunders RFC.
Undi mukino wabereye ku Kamonyi, ikipe ya Kamonyi Pumas RFC yatsinzwe na Thousand Hills RFC amanota 74-03.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Lion de Fer RFC iyoboye urutonde rwa shampiyona na Resilience RFC y’i Rusizi ntabwo wakinwe kuko ikipe ya Resilience RFC itabonetse mu kibuga.
Nyuma y’imikino w’umunsi wa 9, ikipe ya Lion de Fer RFC ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 29, ku mwanya wa kabiri hari Thousand Hills RFC ifite amanota 24, Kigali Sharks RFC ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, Muhanga Thunders RFC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 16, ikipe ya Resilience RFC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 8 naho Kamonyi Pumas RFC iri ku mwanya wa nyuma wa 6 aho nta nota na rimwe ifite.
Imikino ya shampiyona irimo kugenda igana ku musozo kuko hasigaye imikino y’umunsi wa 7 itarakiniwe igihe ndetse n’imikino y’umunsi wa nyuma wa 10. Iyi mikino bikaba biteganyijwe ko izakinwa mu byumweru bibiri biri ibere.