Ikipe ya Charity CC ni yo yegukanye irushanwa “Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ku bufatanye na Dafabet.
Iri rushanwa ryatangiye taliki 04 rigasozwa 12 Werurwe 2023 ryari ryitabiriwe n’amakipe 5 asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore ari yo White Clouds CC, Sorwathe CC, Indatwa Hampshire CC, Charity CC na Gahanga Queen’s.
Aya makipe yose yakinnye hagati yayo aho taliki 11 na 12 hakinwe imikino isoza irushanwa yabereye Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga.
Imikino yabaye taliki 11 Werurwe 2023, ikipe ya Indatwa Hampshire yatsinze Gahanga Queens , Charity CC itsinda Indatwa Hampshire nyuma iyi kipe ya Charity CC itsinda Sorwathe CC.



Taliki 12 Werurwe 2023, ikipe ya Gahanga Queens yatsinze White Clouds.

Iyi mikino y’amajonjora yasojwe ikipe ya Indatwa Hampshire CC na Charity CC ari zo ziyoboye urutonde n’amanota 6 aho zagombaga gukina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Charity CC yitwaye neza itsinda Indatwa Hampshire CC amanota 80 kuri 78.

Ikipe ya Charity CC yegukanye igikombe inahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda naho Indatwa Hampshire CC ihabwa ibihumbi 250.


Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa, Ikuzwe Alice (Sorwathe CC) ni we wabaye umukinnyi warushije abandi gukina mu kibuga “Best Filder”, Bimenyimana Marie Diane (Charity CC) ni we warushije abandi gutera agapira “Best bowler”, Awino Kevin (Charity CC) ni we wahize abandi mu gukubita agapira ashaka amanota “Best Bat”, Ishimwe Gisele (Indatwa Hampshire CC) yahembwe nk’ uwatsinze amanota 6 inshuro nyinshi naho Mbabazi Janet (Charity CC) ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose (MVP).

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Kapiteni w’ikipe ya Charity CC ndetse n’ikipe y’igihugu, Bimenyimana Marie Diane yatangaje ko muri rusange irushanwa ritari ryoroshye ariko bakinnye neza birinda amakosa bituma bitwara neza begukana igikombe.
Akomeza avuka ko iri rushanwa ryabafashije cyane kwitegura irushanwa ikipe y’u Rwanda izitabira muri Nigeria. Ati: “Iri rushanwa ryatweretse uko duhagaze, twarebye aho dukomeye ndetse n’ahari udukosa ku buryo tuzadukosora ubundi tukazitwara neza kuko dushaka kwisubiza igikombe.”
Umuyobozi muri RCA ushinze iterambere ry’uyu mukino mu bagore, Uwimana Sonia yatangaje ko muri rusange irushanwa ryagenze neza kandi bishimira ko urwego rw’imikinire mu bakobwa rwazamutse.
Yakomeje avuga ko ryafashije abakinnyi kwitegura irushanwa ikipe y’u Rwanda izitabira muri Nigeria kandi intego ni ukongera kuryisubiza.
Iri rushanwa mpuzamahanga rizabera i Lagos muri Nigeria ”NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023″ kuva taliki 19 kugeza 26 Werurwe 2023. Amakipe 6 ni yo azitabira iri rushanwa ari yo Nigeria, u Rwanda, Ghana, Sierra Leone, Gambia na Cameroon. Ikipe y’ u Rwanda ikaba ari yo yegukanye iri rushanwa ubwo riheruka umwaka ushize wa 2022.