01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Rwamagana: Habereye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wa Commonwealth

14 March 2023 - 10:36
Rwamagana: Habereye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wa Commonwealth
Share on FacebookShare on Twitter

Buri mwaka, ku wa Mbere wa kabiri w’ukwezi kwa Werurwe, ibihugu byose byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth”  byizihiza umunsi wahariwe uyu muryango “Commonwealth Day”.

Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Werurwe 2023 ni bwo hizihijwe uyu munsi  mu bihugu  byo ku Isi hose.

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, taliki 11 na 12 Werurwe 2023,  ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth mu Rwanda “CGA-Rwanda”, ryateguye irushanwa rya Basketball ikinwa n’abakinnyi 3 kuri 3 “3×3 Commonwealth Day Tournament 2023”.

Iri rushanwa ryabereye  muri  GS St Aloys Rwamagana ryitabiriwe n’amakipe 10  y’ibigo by’amashuri yaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu harimo amakipe 5 mu bakobwa n’andi 5 mu bahungu.

Mu kwizihiza uyu munsi, insanganyamatsiko yagiraga iti : “Twubake ejo hazaza mu buryo burambye kandi mu mahoro”. Ibi bikaba bigaragaza ubushake bwo kwimakaza amahoro n’ ubumwe binyuze muri siporo.

Uko irushanwa ryagenze

Iri rushanwa  “3×3 Commonwealth Day Tournament 2023” ryitabiriwe n’amakipe 5 mu bakobwa ari yo ENDP Karubanda, ADEGI, ITS Kigali, ESB Kamonyi na GS St Aloys Rwamagana n’andi 5 mu bahungu ari  yo GS St Aloys Rwamagana, GS Kabare, GS Gacuba II/A, GS St Marie Reine Kabgayi na GS Marie Reine Rwaza.

Muri buri cyiciro, amakipe yakinnye hagati yayo hanyuma 4 ya mbere akomeza muri 1/2  cy’irangiza.

Mu bakobwa, ikipe ya ENDP Karubanda yatsinze TS Kigali amanota 13 kuri 6 naho ESB Kamonyi  itsinda ADEGI  amanota 16 ku 10.

Ikipe ya  ITS Kigali yegukanye umwanya wa 3 itsinze ADEGI amanota 13 kuri 7.

Ku mukino, ikipe ya ESB Kamonyi  yatsinze ENDP Karubanda amanota 16 kuri 13 ihita yegukana igikombe.

 Uko amakipe yakurikiranye

ESB Kamonyi (1), ENDP Karubana (2), ITS Kigali (3), ADEGI (4) na GS St Aloys Rwamagana (5).

Mu bahungu, mu mikino ya ½ , ikipe ya GS St Marie Reine Kabgayi  yatsinze GS St Aloys Rwamagana amanota 21 kuri 7 naho  GS Marie Reine Rwaza itsinda GS Kabare amanota 22 kuri 21.

Ikipe ya GS St Aloys Rwamagana  yegukanye umwanya wa 3 itsinze GS Kabare amanota 15 kuri 14.

Ikipe ya  GS St Marie Reine Kabgayi  ni yo yegukanye  igikombe itsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 21 kuri 20.

Uko amakipe yakurikiranye

GS St Marie Reine Kabgayi (1), GS Marie Reine Rwaza (2), GS St Aloys Rwamagana (3), GS Kabare (4) na  GS Gacuba II /A (5).

Amakipe  atatu ya mbere yahawe imidali, ikipe ya mbere muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Hanatanzwe kandi  amakayi  ndetse n’imipira ya Basketball yo gukina.

CGA Rwanda yageneye kandi ishimwe GS St Aloys Rwamagana kubera ibikorwa byo guteza imbere siporo  muri rusange ndetse no kuba barakiriye iyi mikino.

Umuyobozi wa GS St Aloys Rwamagana,  Furere Rudasingwa Camille yashimiye CGA Rwanda kuba barateguye  iki gikorwa cyo guhuriza aba banyeshuri hamwe bagakina. Yasabye abitabiriye iyi mikino gukomeza gushyiramo imbaraga kuko mu minsi iri imbere mu Rwanda hazabera imikino  ihuza amashuri ku rwego rw’Akarere  k’Afurika y’Iburasirazuba kandi bagomba kuzahesha ishema igihugu.

Umuyobozi wa GS St Aloys Rwamagana,  Furere Rudasingwa Camille

Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mutokambali Moise  yatangaje ko uyu mukino wa 3×3 utamenyerewe cyane ariko ari umwe mu mikino ikinwa muri Commonwealth Games.

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moise

Yakomeje avuga ko abana bagaragaje ishyaka n’umukino mwiza byerekana ko bakomeje gutegurwa neza bazavamo abaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga irimo na Commonwealth Games.

Visi Perezida wa kabiri wa CGA Rwanda, Umutoni Salama yatangaje ko bishimiye uko igikorwa cyagenze. Yasabye aba bakinnyi  kugira intego bakiga ariko banabihuza no gukina kugira ngo bazamure impano zabo.

Visi Perezida wa kabiri wa CGA Rwanda, Umutoni Salama

Mu gusoza iki gikorwa, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we yashimiye CGA Rwanda yongera gusaba aba banyeshuri gukomeza guharanira guhesha ishema igihugu birinda ibishobora gutuma batagera ku ntego zabo nk’ibiyobyabwenge n’ihindi.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab

Amafoto

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.