Buri mwaka, ku wa Mbere wa kabiri w’ukwezi kwa Werurwe, ibihugu byose byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth” byizihiza umunsi wahariwe uyu muryango “Commonwealth Day”.
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Werurwe 2023 ni bwo hizihijwe uyu munsi mu bihugu byo ku Isi hose.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, taliki 11 na 12 Werurwe 2023, ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth mu Rwanda “CGA-Rwanda”, ryateguye irushanwa rya Basketball ikinwa n’abakinnyi 3 kuri 3 “3×3 Commonwealth Day Tournament 2023”.
Iri rushanwa ryabereye muri GS St Aloys Rwamagana ryitabiriwe n’amakipe 10 y’ibigo by’amashuri yaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu harimo amakipe 5 mu bakobwa n’andi 5 mu bahungu.
Mu kwizihiza uyu munsi, insanganyamatsiko yagiraga iti : “Twubake ejo hazaza mu buryo burambye kandi mu mahoro”. Ibi bikaba bigaragaza ubushake bwo kwimakaza amahoro n’ ubumwe binyuze muri siporo.
Uko irushanwa ryagenze
Iri rushanwa “3×3 Commonwealth Day Tournament 2023” ryitabiriwe n’amakipe 5 mu bakobwa ari yo ENDP Karubanda, ADEGI, ITS Kigali, ESB Kamonyi na GS St Aloys Rwamagana n’andi 5 mu bahungu ari yo GS St Aloys Rwamagana, GS Kabare, GS Gacuba II/A, GS St Marie Reine Kabgayi na GS Marie Reine Rwaza.
Muri buri cyiciro, amakipe yakinnye hagati yayo hanyuma 4 ya mbere akomeza muri 1/2 cy’irangiza.








Mu bakobwa, ikipe ya ENDP Karubanda yatsinze TS Kigali amanota 13 kuri 6 naho ESB Kamonyi itsinda ADEGI amanota 16 ku 10.

Ikipe ya ITS Kigali yegukanye umwanya wa 3 itsinze ADEGI amanota 13 kuri 7.

Ku mukino, ikipe ya ESB Kamonyi yatsinze ENDP Karubanda amanota 16 kuri 13 ihita yegukana igikombe.

Uko amakipe yakurikiranye
ESB Kamonyi (1), ENDP Karubana (2), ITS Kigali (3), ADEGI (4) na GS St Aloys Rwamagana (5).
Mu bahungu, mu mikino ya ½ , ikipe ya GS St Marie Reine Kabgayi yatsinze GS St Aloys Rwamagana amanota 21 kuri 7 naho GS Marie Reine Rwaza itsinda GS Kabare amanota 22 kuri 21.


Ikipe ya GS St Aloys Rwamagana yegukanye umwanya wa 3 itsinze GS Kabare amanota 15 kuri 14.

Ikipe ya GS St Marie Reine Kabgayi ni yo yegukanye igikombe itsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 21 kuri 20.

Uko amakipe yakurikiranye
GS St Marie Reine Kabgayi (1), GS Marie Reine Rwaza (2), GS St Aloys Rwamagana (3), GS Kabare (4) na GS Gacuba II /A (5).
Amakipe atatu ya mbere yahawe imidali, ikipe ya mbere muri buri cyiciro ihabwa igikombe. Hanatanzwe kandi amakayi ndetse n’imipira ya Basketball yo gukina.
CGA Rwanda yageneye kandi ishimwe GS St Aloys Rwamagana kubera ibikorwa byo guteza imbere siporo muri rusange ndetse no kuba barakiriye iyi mikino.

Umuyobozi wa GS St Aloys Rwamagana, Furere Rudasingwa Camille yashimiye CGA Rwanda kuba barateguye iki gikorwa cyo guhuriza aba banyeshuri hamwe bagakina. Yasabye abitabiriye iyi mikino gukomeza gushyiramo imbaraga kuko mu minsi iri imbere mu Rwanda hazabera imikino ihuza amashuri ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi bagomba kuzahesha ishema igihugu.

Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mutokambali Moise yatangaje ko uyu mukino wa 3×3 utamenyerewe cyane ariko ari umwe mu mikino ikinwa muri Commonwealth Games.

Yakomeje avuga ko abana bagaragaje ishyaka n’umukino mwiza byerekana ko bakomeje gutegurwa neza bazavamo abaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga irimo na Commonwealth Games.
Visi Perezida wa kabiri wa CGA Rwanda, Umutoni Salama yatangaje ko bishimiye uko igikorwa cyagenze. Yasabye aba bakinnyi kugira intego bakiga ariko banabihuza no gukina kugira ngo bazamure impano zabo.

Mu gusoza iki gikorwa, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we yashimiye CGA Rwanda yongera gusaba aba banyeshuri gukomeza guharanira guhesha ishema igihugu birinda ibishobora gutuma batagera ku ntego zabo nk’ibiyobyabwenge n’ihindi.

Amafoto











