01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

CAN 2023: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 kwitegura imikino ibiri ya Benin

10 March 2023 - 11:32
CAN 2023: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 kwitegura imikino ibiri ya Benin
Share on FacebookShare on Twitter

Taliki 22-03-2023

Benin- Rwanda (Cotonou 15h00)

Taliki 27-03-2023

Rwanda-Benin (Huye-15h00)

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30  bagomba gutangira umwiherero bitegura  imikino ibiri ya Benin mu rwego rwo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique.

Taliki 22 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda izakina na Benin, umukino uzabere i Cotonou  naho umukino wo kwishyura  ubere i Huye taliki 27 Werurwe 2023.

Indi mikino iteganyijwe muri iri tsinda, ikipe ya Senegal izakira Mozambique i Dakar, taliki 24 Werurwe 2023 naho taliki 28 Werurwe 2023, ikipe ya Mozambique yakire Senegal i Maputo.

Imikino ibiri iheruka, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Mozambique igitego 1-1, itsindwa na Senegal igitego 1-0.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu itsinda L, ikipe ya Senegal iyoboye urutonde n’amanota 6, ikurikiwe na Mozambique n’amanota 4, ikipe y’ u Rwanda  ku mwanya wa 3 n’inota 1 naho Benin iri ku mwanya wa 4 aho nta nota na rimwe ifite.

Ikipe y’u Rwanda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kubona itike irasabwa gutsinda iyi mikino yombi. Kugeza ubu,  imyaka 19 irashize ikipe y’u Rwanda itarongera kubona itike  yo gukina imikino y’Afurika kuko iheruka muri  CAN 2004.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al Kawlab), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC).

Myugariro: Fitina Omborenga (APR FC), Serumogo Ali (Kiyovu), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Niyigena Clement (APR FC), Manzi Thierry (AS Kigali), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (Jerv) na Nsabimana Aimable (Kiyovu).

Hagati: Bizimana Djihad (Deinze), Mugisha Bonheur (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC),Rubanguka Steve (zimbru), Niyonzima Ally (Bumamuru FC), Rafael York (Gefle IF), Muhire Kevin (Al Yarmouk), Sahabo Hakim (Lille) na Iraguha Hadji (Rayon Sports).

Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Kagere Meddie (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenu (Kiyovu), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport).

Abakinnyi bagomba gutangira umwiherero nyuma y’imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona, taliki 12 Werurwe 2023.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.