Taliki 22-03-2023
Benin- Rwanda (Cotonou 15h00)
Taliki 27-03-2023
Rwanda-Benin (Huye-15h00)
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero bitegura imikino ibiri ya Benin mu rwego rwo gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda L hamwe na Senegal, Benin na Mozambique.
Taliki 22 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda izakina na Benin, umukino uzabere i Cotonou naho umukino wo kwishyura ubere i Huye taliki 27 Werurwe 2023.
Indi mikino iteganyijwe muri iri tsinda, ikipe ya Senegal izakira Mozambique i Dakar, taliki 24 Werurwe 2023 naho taliki 28 Werurwe 2023, ikipe ya Mozambique yakire Senegal i Maputo.
Imikino ibiri iheruka, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Mozambique igitego 1-1, itsindwa na Senegal igitego 1-0.
Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu itsinda L, ikipe ya Senegal iyoboye urutonde n’amanota 6, ikurikiwe na Mozambique n’amanota 4, ikipe y’ u Rwanda ku mwanya wa 3 n’inota 1 naho Benin iri ku mwanya wa 4 aho nta nota na rimwe ifite.
Ikipe y’u Rwanda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kubona itike irasabwa gutsinda iyi mikino yombi. Kugeza ubu, imyaka 19 irashize ikipe y’u Rwanda itarongera kubona itike yo gukina imikino y’Afurika kuko iheruka muri CAN 2004.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Al Kawlab), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC).
Myugariro: Fitina Omborenga (APR FC), Serumogo Ali (Kiyovu), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Niyigena Clement (APR FC), Manzi Thierry (AS Kigali), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (Jerv) na Nsabimana Aimable (Kiyovu).
Hagati: Bizimana Djihad (Deinze), Mugisha Bonheur (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC),Rubanguka Steve (zimbru), Niyonzima Ally (Bumamuru FC), Rafael York (Gefle IF), Muhire Kevin (Al Yarmouk), Sahabo Hakim (Lille) na Iraguha Hadji (Rayon Sports).
Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Kagere Meddie (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenu (Kiyovu), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport).
Abakinnyi bagomba gutangira umwiherero nyuma y’imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona, taliki 12 Werurwe 2023.
