Kuva taliki 09 Werurwe 2023 i Banjul muri Gambia hateganyijwe kubera imikino y’Afurika y’abakozi itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’Abakozi muri Afurika “Association du Sport Travailliste Africain (OSTA)”.
Ikipe ya RBC FC mu mupira w’amaguru, RRA VC mu bagore na WASAC VC mu bagabo mu mukino wa Volleyball ni zo zihagarariye u Rwanda muri iyi mikino aho izi kipe zerekeje muri Gambia mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 05 Werurwe 2023.
Iyi mikino yitabirwa n’ibigo biba byaregukanye ibikombe mu Bihugu biturukamo.
Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST”, Mpamo Thierry Tigos yatangaje ko mu makipe 3 ahagarariye u Rwanda bizeye ko hatazaburamo imwe ibasha kwegukana igikombe.
Yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza muri rusange yaba ku ruhande rw’amakipe ndetse no ku ruhande rwabo nka ARPST.
Ikipe ziheruka guhagarira u Rwanda muri iyi mikino y’Afurika y’abakozi ni Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” na Equity Bank.