Rugby: Burera Tigers na UR Grizzlies zatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Taliki 25 Gashyantare 2023 ni bwo hatangiye imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Rugby mu bahungu.
Iyi mikino yitabiriwe n’amakipe ane ari yo Burera Tigers, Rubavu Eagles, Rwamagana Hippos na UR Grizzlies (ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye”UR Huye”) .
Mu mikino yabaye, ikipe ya UR Grizzlies yitwaye neza itsinda Rwamagana Hippos amanota 21 kuri 11. Umukino wabereye i Rwamagana.
Ikipe ya Burera Tigers nayo yitwaye neza intsinda Rubavu Eagles amanota 16 ku 8. Uyu mukino wabereye mu Karere ka Burera
Nyuma y’iyi mikino ibanza biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa taliki 18 Werurwe 2023, mu gihe amakipe azaba yakomeje azahurira ku mukino wa nyuma taliki ya 01 Mata 2023.
