Itorero Eglise Vivante De Jesus Christ riherere mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga ahazwi nko ku Irebero, ryateguye igiterane cyo guhemburwa kizamara iminsi itatu cyatumiwemo Pastor Senga, n’abaramyi barimo James&Daniella na Papy Clever&Dorcas.
Igiterane cyateguwe na Eglise Vivante De Jesus Christ giteganyijwe kuba guhera tariki 22 kugera 25 Gashyantare, cyahawe insanganyamatsiko iri muri Yesaya 9:1, igira iti Ahindura igkombe cy’igicucu cy’urupfu kuba mu Gitondo.
Mu kiganiro Nyirinkwaya Jean Michel umuyobozi muri iri Torero, yabwiye itangazamakuri ko iki giterane cyo guhemburwa kizamara iminsi itatu, ndetse kikigishwamo na Pastor Nsenga nawe wahoze muri iri Torero ariko akaba asigaye atuye mu Bufaransa.

Yagize ati: “Ni igiterane kizamara iminsi itatu, kuva ku wa gatatu kugera ku wa gatanu ariko ku wa gatandatu ku wa 25 Gashyantare hazaba umwihariko ku rubyiruko, narwo rufite hejuru y’imyakaga 21 bazagira umwihariko wabo, kuko bazaganira na Pastor Nsenga.”
Iki giterane kizaba kitabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo James na Daniella, ndetse na Papy Clever n’Umufasha we Dorcas kuri ubu bari gufasha imitima y’abakunda ibihangano byaririmbiwe Imana. Mu bandi bahanzi bazakitabira, harimo Rachel, Manzi ndetse na Deborah, nabo bazafatanya n’abandi guhembura imitima.

Jean Michel umuyobozi muri iri Torero, yasabye abantu kuzitabira iyi minsi uko ari itatu, kugira ngo bumve icyo Imana izababwira binyuze mu kanwa k’umukozi wayo Pastor Nsenga ndetse n’abaririmbyi.
Ati: “Icyo twasaba abantu nukubwirana, gutumirana ndetse kugira ngo babashe kugera ku i Rebero kandi muri ubwo buryo natwe twiteze gufatikanya. Abantu bazaze dutumirane, dutumire benshi kugira ngo baze bumve icyo Imana yashyize ku mutima umukozi wayo Pastor Nsenga.”
Itorero Eglise Vivante risanzwe riyoborwa n’Umushumba Straton Gataha, akazaba ari nawe uzayobora iki giterane kizamara iminsi itatu.