01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi

07 February 2023 - 00:57
Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda n’Abarundi bari mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi kandi bateza imbere umuco, bahuje imbaraga bategura igitaramo bise ‘Kaze Rugamba’ kigamije kwizihiza no kwerekana Ubumwe b’Abanyarwanda n’Abarundi.

Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda. Mu mwaka wa 2008 igitaramo nk’iki cyahuje Abagumyabanga ndetse n’Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Kuri iyi nshuro kizaba ku wa Gatanu taliki 10 Gashyantare 2023 ahazwi nka KIE. Iki gitaramo cyateguwe n’abarimo umuhanzi w’ikinamico akaba n’umusizi, Kalisa Rugano, Umuyobozi w’Umuryango Iteka Youth Organisation, Yannick Niyonzima n’abandi.

Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy’imyaka 35, aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.

Kalisa Rugano

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 cyabereye kuri Kaso mu Kiyovu, Rugano yavuze ko we na bagenzi be batekereje gutegura iki gitaramo mu rwego rwo kwerekana ‘ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi’.

Rugano avuga ko kibimburiye ibindi bikorwa by’ubuhanzi birimo n’ibitaramo bazakora muri uyu mwaka, birimo n’Umukino bise “mu Twicarabami twa Nyaruteja”.

Uyu mukino uzakinamo Abanyarwanda n’Abarundi. Kuri Rugano, ntibikunze kubaho ko abo mu bihugu bitandukanye bahurira mu mukino umwe.

Yibuka ko abigeze guhurira mu mukino ari abo muri Palestine n’Abayahudi, ariko ngo bageze hagati bararwana biturutse ku kuba bamwe baracyuriye abandi.

Rugano avuga ko Abanyarwanda n’Abarundi babashije guhurira muri uyu mukino ‘byaba ari ikimenyetso cy’amahoro ngenderwaho, cy’amahoro aganje mu bihugu byacu’.

Akomeza ati “Ni ko abahanzi twifuza. Iki gitaramo rero ‘Kaze Rugamba’ ni igisasira icyo ngicyo n’ibindi bizaza.” Iki gitaramo kigizwe n’indirimbo n’imbyino by’Abarundi n’Abanyarwanda.’

Ni igitaramo kandi kizumvikanamo umurishyo w’ingoma. Mu muco, ingoma ifite igisobanuro kinini harimo ingoma yitwa ‘Impuruza’ yavugaga Ingabo zigatabara, ‘Indamutsa’ yabamburaga umwami akabyuka akajya ku karubanda, guca imanza mu baturage n’ibindi.

Rugano avuga ko ubusanzwe ‘Kaze Rugamba’ yari indirimbo Abanyarwanda bakirije umwami w’u Burundi’. Uwo mwami yitwaga Rugamba, icyo gihe bayimuririmbire ari “mu twicabarabami twa Nyaruteja.”

Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro, urugwiro biganisha ku mahoro y’ibihugu byombi.

Nkurunziza Athanase, umuririmbyi mu Itorero Mutabaruka avuga ko muri rusange iyi ndirimbo ‘Kaze Rugamba’ igaruka ku kurata no kwakira umwami Rugamba.

Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick we avuga ko iki gitaramo ari intangiriro y’ibindi bikorwa bazakomeza gukora muri uyu mwaka n’ikindi gihe.

Iki gitaramo cyatumiwemo Ballet Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe Niragira.

Rugano avuga ko bahisemo gutumira aba bose bitewe ‘n’ukuntu twabanye’. Yavuze ko aziranye n’aba bose mu myaka 29 ishize, bityo ko ubwo baherukanaga bahuye baganira ku gutegura iki gitaramo.

Ibyo ku mwami Rugamba, imvano y’igitaramo ‘Kaze Rugamba’.

Yari umwami w’u Burundi, akaba Se wa Mwezi Gisabo. Yari indwanyi ikomeye akaba n’intwari.

Amateka agaragaza ko yarwanye n’abami bo mu Rwanda, abantu bagapfa ku mpande zombi ariko ntihagire utsinda undi nk’uko Rugano Kalisa abivuga.

Igihe cyarageze, impande zombi zisanga uko barwana imfura zirashira ku rugamba kandi ntawe utsinda undi ku buryo yakwagura inkiko, biyemeza ahubwo gushyira imbere kubana neza nk’abaturanyi.

Ibihugu byombi byatangiye inzira y’amahoro bibera ahitwa “mu Twicarabami twa Nyaruteja” (Ni ukuvuga ko hicaye abami babiri uw’u Burundi n’uw’u Rwanda). Ubu ni mu Mudugudu wa Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza wo mu Karere ka Gisagara.

Icyo gihe abami Mutaga II Nyamubi w’u Burundi na Mutara I Nsoro II Semugeshi bemeranyije amasezerano yiswe “Imimaro”, avuga ko ibihugu byombi bitazongera guterana (kurwana).

Ibyo bari bumvikanye ntibyashyizwe mu bikorwa kugeza ubwo Umwami Mwezi IV Gisabo na Kigeli IV Rwabugili nabo bicaye ku gihe cyabo, baganira ku kuba ibihugu byabana neza mu kivandimwe.

Intambara zarahagaze, batangira gusenyera umugozi umwe. Rugano avuga ko bateguye iki gitaramo bahuza imbaraga, Abarundi n’Abanyarwanda, biba amahire mu mpera z’iki Cyumweru Perezida Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste.

Akomeza ati “Ni byo rero tubona ko byatubera icyitegererezo. Kuko abakurambere bacu, abayobozi bacu bakoze ibyo. Twanagize ikiganiro kuri Televiziyo, Umukuru w’Igihugu cyacu (u Rwanda) abonana n’Umukuru w’Igihugu cyabo (U Burundi) tubonamo ikimenyetso gikomeye, kuba bibaye icyo gihe biba bisubiriza mu nkoko ibyabaye mu mateka yacu no mu murage wacu. Kandi, umurage mwiza.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,0000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 10,000 Frw ku bantu bakuru na 5,000 Frw ku bana.

Advertisement
GISUBIZO Gentil

GISUBIZO Gentil

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.