Amagare: Tuyizere na Nirere begukanye “Heroes Cycling Cup 2023”

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abagabo (116 km)

1.Tuyizere Etienne 03h15’50”

2. Habimana Jean Eric  03h16’53”

3. Masengesho Vaincaire 03h16’53”

Ingimbi (92,8 km)

1. Niyonkuru Didier  02h51’50”

2. Ntirenganya Moise 02h51’50”

3. Uhiriwe Espoir 02h51’50”

Abagore (92,8 km)

1. Nirere Xaverine 03h07’25”

2. Mukashema Josiane 03h17’50”

3. Mwamikazi Djazilla 03h18’03”

Abangavu (69,6 km)

1. Byukusenge Mariatha 02h30’09”

2. Uwera Aline 02h30’12”

3. Iragena Charlotte 02h30’12”

Taliki 29 Mutarama 2023, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” ku bufatanye  n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe “CHENO” ryateguye isiganwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu “National Heroes Day 2023”  uzaba taliki 01 Gashyantare 2023.

Iri siganwa ryitabiriwe  n’abakinnyi mu byiciro bitandukanye bazenguruka intera ya kilometero  11,6  aho bahagurukiye kuri BK Arena bakomeza Cogebanque – Gasabo District office – Tele 10 – RDB – SP Gishushu – MTN – Auto Express – Kibagabaga Hospital – Orex Station – Engen Station – Igicumbi cy’Intwari – BK Arena.

Mu bagabo “Men Elite & U-23” bazengurutse inshuro 10 (116 km)  maze Tuyizere Etienne ukinira ikipe ya Benediction Club Kitie P asoreza ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha  3, iminota 15 n’amasegonda  50. Ku mwanya wa kabiri haje Habimana Jean Eric (03h16’53”) naho ku mwanya wa 3 hasoreza Masengesho Vaincaire (03h16’53”).

Mu cyiciro cy’ingimbi “Men Juniors”  bazengurutse inshuro 8 (92,8 km) maze Niyonkuru Didier ukinira ikipe ya  Kayonza YSCT yegukana umwanya wa mbere akoresheje amasaha 02, iminota  51  n’amasegonda 50, ku mwanya wa kabiri haje Ntirenganya Moise (Les Amis Sportifs)  na ho ku mwanya wa 3  haza Uhiriwe Espoir (Nyabihu CT) bose bakoresheje  ibihe bimwe.

Mu bagore  “Women Elite” na bo bazengurutse inshuro 8 (92,8 km),  Nirere Xaverine ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 03,iminota 7 n’amasegonda 25.Ku mwanya wa kabiri haje Mukashema Josiane (03h17’50”) naho ku mwanya wa 3 haza Mwamikazi Djazilla (03h18’03”).

Mu bangavu “Women Juniors” bazengurutse inshuro 6 (69, 6 km) aho Byukusenge Mariatha yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 30 n’amasegonda 9, ku mwanya wa kabiri haje Uwera Aline (02h30’12”)  naho ku mwanya wa gatatu haza Iragena Charlotte (02h30’12”).

Iri rushanwa  ryaherukaga kuba muri 2020 aho ryegukanwe na Habimana Jean Eric.  Muri 2021 ntiryabaye kubera COVID-19.  Muri 2022 hakinnye abakinnyi bakiri bato mu rwego rwo kubatoza umuco w’ubutwari.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE