West Indies 70-71 Rwanda
India 60-59 Sri Lanka
Taliki 23-01-2023
Pakistan-Ireland (NW University Oval-13h45)
UAE-Australia (JB Marks Oval-13h45)
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza isoza imikino yayo mu irushanwa ry’ igikombe cy’Isi muri Cricket mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” itsinze ikipe ya West Indies.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru taliki 22 Mutarama 2023 ukaba wari umukino wa nyuma ku ikipe y’u Rwanda mu mikino y’icyiciro cya kabiri cy’amakipe 12 “Super 6”.
Muri uyu mukino, ikipe ya West Indies ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting”, ubwo yari imaze gukora amanota 70 mu dupira 99 (16.3 Overs), abakinnyi bose basohowe mu kibuga (10 Wickets).
Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Rwanda yasabwaga amanota 71 kugira ngo yegukane intsinzi yatangiye gukubita agapira “Batting” amaze mu dupira 110 (18.2 Overs) ikora amanota 71 mu gihe abakinnyi 6 ari bo basohowe mu kibuga (6 Wickets).




Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino aho yatsinze amanota 31 mu dupira 53.

Muri iyi mikino y’icyiciro cy’amakipe 12, ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya kabiri “Group 2” na New Zealand, Ireland, England, Pakistan na West Indies. Mu mukino wa mbere ikipe y’u Rwanda yari yatsinzwe na New Zealand mbere yo gukina na West Indies. Gusa iyi kipe mu mikino y’amatsinda yari yitwaye neza itsinda Zimbabwe aho zari kumwe mu itsinda B.
Nyuma yo gusoza urugendo mu mikino y’igikombe cy’Isi, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yavuze ko gutsinda West Indies bitari byoroshye kuko ari ikipe ikomeye n’ubwo na bo bakomeye. Ati : “Twahatanye kugera ku munota wa nyuma birangira tubatsinze.”

Yakomeje avuga ko muri iyi mikino bahungukiye byinshi birimo ubunararibonye kuko bakinnye n’amakipe bigaragara ko hari icyo abarusha.
Ati: “Hari ibyo twabigiyeho, turasaba abayobozi rero ko bajya badushakira imikino n’amakipe nk’aya kuko twabonye ko bataturusha ibintu byinshi uretse ubunararibonye gusa.”
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yashimiye abafana bababaye hafi muri iki gihe cy’imikino. Ati: “Turabashimira baradushyigikiye rwose yaba abasigaye mu rugo n’abo twasanze muri Afurika y’Epfo, batubaye hafi baradushyigikira twatsinze cyangwa twatsinzwe, barakoze cyane turabashimira.”
Umutoza Mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yavuze ko bishimishije gutsinda ikipe ikomeye nk’iyi kuko iba ifite ubushobozi kandi yariteguye bihagije kubarenza.
Agaruka kuri uyu mukino yavuze ko mbere y’umukino yabwiye abakinnyi ko nta cyo ikipe bagiye gukina ibarusha ko ikipe iyo ari yo yose bakina neza kandi bakayitsinda.
Ati : “Umukino wari mwiza, abakinnyi bacu batera udupira (Bowlers) bakinnye neza cyane.”
Umutoza Leonard Nhamburo yakomeje avuga ko gutsinda Zimbabwe na West Indies ari ikintu gikomeye asaba ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” gukomeza ibikorwa byo guteza imbere umukino ubundi aba bakinnyi bagakomeza kwitabwaho.
Uyu mutoza na we yashimiye abafana. Ati : “Batumye twiyumva nk’abari mu rugo, baduteye imbaraga, kwitwara neza kwacu na bo babigizemo uruhare.”
Uyu mukino wa nyuma ndetse n’indi yabanje u Rwanda rwakinnye witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo aho babaga baje gushyigikira ikipe.



Umwe mu Banyarwanda bari baje gushyikira ikipe y’u Rwanda ku mukino wa West Indies , Umutoni Sifa yatangaje ko bishimiye cyane uko ikipe yitwaye ukurikije uko ikirere cyari kimeze ariko bakihangana.

Yakomeje avuga ko bishimishije cyane kuba ikipe y’abakobwa ikora ibintu nk’ibi bikaba byerekana ko na bo bashoboye akaba ashishikariza ababyeyi kureka abana b’abakobwa na bo bagakina imikino bafitemo impano kuko barashoboye.
Perezida wa RCA, Musaale Stephen yavuze ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bitanze bikomeye bahesha ishema igihugu.
Yashimiye abafana uburyo bashyigikiye ikipe kuva ku mukino wa mbere kugera ku mukino wa nyuma.
Undi mukino wabaye, mu itsinda rya mbere “Group 1”, ikipe ya India yatsinze Sri Lanka.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi mu itsinda rya mbere “Group 1”, ikipe ya India ni yo iyoboye urutonde aho yanabonye itike ya ½ cy’irangiza naho mu itsinda rya kabiri “Group 2”, ikipe ya England ni yo iyoboye urutonde.


Imikino iteganyijwe
Kuri uyu wa Mbere taliki 23 Mutarama 2023 hateganyijwe imikino ibiri aho Pakistan ikina na Ireland muri North-West University Oval (13h45) naho ikipe ya UAE ikine na Australia muri JB Marks Oval (13h45).
