09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Handball: Ikipe y’u Rwanda U-20 yasoreje ku mwanya wa 3 mu mikino y’Afurika

22 January 2023 - 08:26
Handball: Ikipe y’u Rwanda U-20 yasoreje ku mwanya wa 3 mu mikino y’Afurika

Ikipe y'u Rwanda U-20 yegukanye umwanya wa gatatu

Share on FacebookShare on Twitter

Kuva  taliki 16 kugeza 20 Mutarama 2023 muri Congo Brazzaville habereye imikino y’Afurika “IHF Trophy Continental Phase-Africa 2023” mu  cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu aho ikipe ya Guinea na Nigeria zegukanye igikombe. Imikino yabereye muri Gymnase Nicole-Oba mu mujyi wa Brazzaville.

Mu batarengeje imyaka 20 hari hitabiriye amakipe 6 yabonye itike binyuze muri Zone ari yo Congo Brazzaville (Zone 4), Zimbabwe (Zone 6), u Rwanda ( Zone 5), Guinéa (Zone 2), Nigeria (Zone 3) na Madagascar (Zone 7).

Mu  batarengeje imyaka 18 hitabiriye amakipe 5 na yo  yabonye itike binyuze muri Zone. Aya ni Zambia (Zone 6), Congo Brazzaville (Zone 4), Burundi (Zone 5), Guinea (Zone 2) na Nigeria (Zone 3).

Muri buri cyiciro amakipe yakinnye hagati yayo nyuma habarwa amanota kugira ngo ikipe yitwaye neza abe ari yo yegukana igikombe.

Taliki 20 Mutarama 2023, ni bwo  habaye imikino ya nyuma aho mu batarengeje imyaka 20, ikipe y’u Rwanda yatsinze   Zimbabwe ibitego 74 kuri 17, Guinea itsinda Madagascar ibitego 52 kuri 32 naho ikipe ya Nigeria itsinda Congo Brazzaville ibitego 37 kuri 18.

Muri iki cyiciro ikipe ya Guinea ni yo yegukanye igikombe  aho yasoje ifite amanota 8 inganya na Nigeria ku mwanya wa kabiri. Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 inganya na Congo Brazzaville yasoreje ku mwanya wa 4. Ikipe ya  Madagascar yasoreje ku mwanya wa 5 n’amanota 2 naho Zimbabwe isoreza ku mwanya wa nyuma wa 6  ifite ubu (0).

Ikipe ya Guinea U-20

Mu batarengeje imyaka 18, imikino yabaye, ikipe ya Nigeria yatsinze Guinea  ibitego 37 kuri 36 na ho ikipe ya Congo Brazzaville itsinda u Burundi ibitego 46 kuri 37.

 Muri iki cyiciro, ikipe ya Nigeria yegukanye igikombe aho yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 8, yakurikiwe na Guinea (4), Congo Brazzaville (4), Burundi (4) na Zambia (0).

Ikipe ya Nigeria U-18

Ikipe ya Guinea mu batarengeje imyaka 20 na Nigeria mu batarengeje imyaka 18 zabonye itike yo kuzahagararira Afurika imikino yo ku rwego rw’Isi «IHF Inter-Continental Trophy  2023 » izabera muri Costa Rica taliki 14 kugeza 18 Werurwe 2023.

Muri iyi mikino amakipe yavuye ku migabane yose azahura mu batarengeje imyaka 20 hanyuma ikipe ya mbere izabone itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 21 “IHF Men’s Junior World Championship 2023” izabera mu Budage no mu  Bugereki kuva taliki 20 Kamena kugeza 02 Nyakanga 2023.

Amakipe azitabira iyi  mikino y’igikombe cy’Isi akaba yaramaze kumenyekana aho yashyizwe no mu matsinda. Amakipe yaserukiye Afurika  harimo  Algeria, Angola, Misiri na Tunisia  aho yabonye itike mu mikino y’Afurika yabereye mu Rwanda muri Kanama 2022.

Amakipe 32 ni yo azitabira muri rusange aho yashyizwe mu matsinda 8,  itsinda A rigizwe na France, Poland, Croatia na USA. Itsinda B rigizwe na Algeria, Germany, Tunizia na Libya. Itsinda C rigizwe na Portugal, Brazil, Kuwait na Costa Rica. Itsinda D ririmo Spain, Faroe Islands, Japan na Angola. Itsinda E ririmo Hungary, Denmark, Argentine n’ikipe izabona itike muri Oceanian. Itsinda F rigizwe na Sweden, Slovenia, Bahrain n’ikipe izabona itike muri Costa Rica (izegukana IHF Inter-Continental Trophy  2023). Itsinda G rigizwe na Serbia, Maroc, Chile na Iceland naho itsinda H rigizwe na Misiri, Greece, Cuba na Saudi Arabia.

Mu batarengeje imyaka 18 na ho amakipe azahura iya mbere ibone itike   y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 “IHF Men’s Youth World Championship 2023” imikino izabera muri Croatia taliki 02 kugeza 13 Kanama 2023. Amakipe azaserukira Afurika arimo u Burundi, Misiri, Maroc  n’u Rwanda. Aya makipe akaba yarabonye itike mu mikino y’Afurika yabereye mu Rwanda muri Nzeri 2022.

Advertisement
BUGINGO Fidele

BUGINGO Fidele

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.