09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’u Bwongereza ikomeza mu kindi cyiciro

20 January 2023 - 05:44
Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’u Bwongereza ikomeza mu kindi cyiciro
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda B

England 183-45 Rwanda

Zimbabwe 97-100 Pakistan

Itsinda C

Ireland 156-107 Indonesia

New Zealand 72-68 West Indies

Taliki 20-01-2023

USA-Scotland (Willowmoore Park-10h00)

Zimbabwe-Indonesia (Willowmoore Park-13h45)

Ikipe y’u Rwanda  yasoje imikino yo mu itsinda B itsindwa n’ikipe ya England gusa ikomeza mu kindi cyiciro cy’amakipe 12 “Super 6”.

Kuri uyu wa Kane taliki 19 Mutarama 2023 ni bwo hakinwe  imikino ya nyuma mu itsinda B na C mu mikino y’igikombe cy’Isi muri Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”, imikino irimo kubera muri Afurika y’Epfo.

Mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na England ku kinyuranyo cy’amanota 138.

Muri uyu mukino, ikipe ya England ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota  “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 183 mu gihe abakinnyi 5 ari bo basohowe mu kibuga (5 Wickets).

Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Rwanda yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” aho yasabwaga 184. Ubwo hari hamaze gukinwa udupira 102 (17 Overs) abakinnyi b’u Rwanda  bose basohowe mu kibuga (10 Wickets) mu gihe bari bamaze gukora amanota 45.

Undi mukino wo mu itsinda B wabaye, ikipe ya Pakistan yatsinze  ikipe ya Zimbabwe.

Muri iri tsinda, ikipe ya England yasoje iyoboye n’amanota 6, ikurikiwe na Pakistan (4), u Rwanda (2) na Zimbabwe (0).

Mu itsinda C naho habaye imikino ya nyuma aho ikipe ya Ireland yatsinze Indonesia naho ikipe ya New Zealand itsinda West Indies.

Muri iri tsinda, ikipe ya New Zealand yasoje iyoboye n’amanota 6 ikurikiwe na West Indies (4), Ireland (2) na Indonesia (0).

Nyuma y’iyi mikino yo mu matsinda, amakipe 3 ya mbere muri buri tsinda (B na C) yakomeje mu kindi cyiciro  “Super 6” aho yagiye mu itsinda rya kabiri. Aya makipe azakina hanyuma abiri ya mbere akomeze muri ½  cy’irangiza.

Ikipe ya Zimbabwe (B) na Indonesia (C) zigomba gukina  imikino yo guhatanira imyanya ine ya nyuma.

Iyi mikino ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Mutarama 2023. Ikipe ya USA (A) irakina na Scotland (D) guhera saa yine (10h00) naho ikipe ya Zimbabwe (B) ikine na Indonesia (C) guhera saa saba n’iminota 45 (13h45). Imikino irabera Willowmoore Park mu mujyi wa Benoni.

Advertisement
BUGINGO Fidele

BUGINGO Fidele

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.