28 September 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Tennis : Ikipe y’u Rwanda U-16 mu bakobwa yegukanye umwanya wa kabiri i Burundi

19 January 2023 - 10:31
Tennis : Ikipe y’u Rwanda U-16 mu bakobwa yegukanye umwanya wa kabiri i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva taliki 07 kugeza 15 Mutarama 2023 i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi  habereye imikino y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu mukino wa Tennis mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14  na 16 mu bakobwa n’abahungu « ITF/CAT East African Junior Championships 2023 ».

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 6 ari byo, u Burundi, Djibouti, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Abakinnyi 12 ni bo bari baserukiye u Rwanda mu byiciro byose. Mu bahungu batarengeje imyaka 16 (U-16)  hari  Habiyambere Calvin Promesse, Murinzi Gédéon  na  Umuhoza King Onex  naho mu batarengeje imyaka 14 (U-14) hari Rutayisire Kevin, Nimigisha Abedi  na Niyibizi Jedekia.

Mu batarengeje imyaka 14 mu bakobwa hitabiriye Ishimwe Bimenyimana Melissa, Weikl Eunice Loana na Kayiranga Teta Ines  naho mu batarengeje imyaka 14  hitabira Ineza Thierrine, Tuyishime Esther na Uwitonze Julienne.

Muri iri rushanwa, abakinnyi bakinnye ku giti cyabo “ Individuals”, bakina ari babiri “Doubles” nyuma bakina nk’ikipe “Team Event”.

Mu bakinnye ku giti cyabo ndetse no mu cyiciro cy’abakina ari babiri, ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 16 yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 300. Iyi kipe yaje ikurikiye Kenya yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 785 naho ku mwanya wa 3 haza Tanzania n’amanota 280.

Mu barengeje imyaka 14 mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda ho yaje ku mwanya 3 n’amanota 214. Ku mwanya wa mbere haje ikipe ya Kenya n’amanota 660 naho ku mwanya wa kabiri haza ikipe y’u Burundi n’amanota 395.

Mu bahungu batarengeje imyaka 16, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4 n’amanota 195. Muri iki cyiciro  ikipe y’u Burundi yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 590 ikurikirwa na Kenya  n’amanota 380 naho ku mwanya wa gatatu haza Uganda n’amanota 335.

Mu batarengeje imyaka 14, ikipe y’u Rwanda yabaye iya 5 n’amota 77. Ku mwanya wa mbere haje u Burundi n’amanota 535, Uganda iba iya kabiri n’amanota 415, Kenya ku mwanya wa 3 n’amanota 335 naho ku mwanya wa kane haza Tanzania n’amanota 140.

Muri iki cyiciro abakinnyi bahabwa amanota bitewe n’aho bagarukiye bakina ku giti cyabo ndetse n’icyiciro cy’abakina ari babiri hanyuma amanota y’aba bakinnyi bakayateranya kugira ngo barebe igihugu cyitwaye neza.

Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Kenya mu bakobwa batarengeje imyaka 14 na 16  ndetse n’u Burundi mu  bahungu batarengeje imyaka 14 na 16 zabonye itike yo guhagararira aka Karere mu mikino y’Afurika “ITF/CAT African Junior Championships 2023”.

Iyi mikino ikaba yari yateguwe n’ishyihamwe y’umukino wa Tennis ku Isi “ITF ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika “CAT”.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Gen (Rtd) Kabarebe yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

September 27, 2023

COVID 19 yatweretse ko dufite intege nke mu buvuzi- Dr. Sabin

September 27, 2023

Abagore n’abakobwa bageze kuri 23% muri Polisi y’u Rwanda

September 27, 2023

U Rwanda rwahembewe kwimakaza umutekano wo mu muhanda

September 27, 2023

Iraq: Abarenga 100 bishwe n’inkongi yibasiye inzu yaberagamo ubukwe

September 27, 2023

Menya indirimbo nshya ya Gahongayire n’uko Imana yamugize ubuhamya bugenda

September 27, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Gen (Rtd) Kabarebe yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

September 27, 2023

COVID 19 yatweretse ko dufite intege nke mu buvuzi- Dr. Sabin

September 27, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.