Kuva taliki 07 kugeza 15 Mutarama 2023 i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi habereye imikino y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu mukino wa Tennis mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 na 16 mu bakobwa n’abahungu « ITF/CAT East African Junior Championships 2023 ».
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 6 ari byo, u Burundi, Djibouti, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.
Abakinnyi 12 ni bo bari baserukiye u Rwanda mu byiciro byose. Mu bahungu batarengeje imyaka 16 (U-16) hari Habiyambere Calvin Promesse, Murinzi Gédéon na Umuhoza King Onex naho mu batarengeje imyaka 14 (U-14) hari Rutayisire Kevin, Nimigisha Abedi na Niyibizi Jedekia.
Mu batarengeje imyaka 14 mu bakobwa hitabiriye Ishimwe Bimenyimana Melissa, Weikl Eunice Loana na Kayiranga Teta Ines naho mu batarengeje imyaka 14 hitabira Ineza Thierrine, Tuyishime Esther na Uwitonze Julienne.
Muri iri rushanwa, abakinnyi bakinnye ku giti cyabo “ Individuals”, bakina ari babiri “Doubles” nyuma bakina nk’ikipe “Team Event”.
Mu bakinnye ku giti cyabo ndetse no mu cyiciro cy’abakina ari babiri, ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 16 yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 300. Iyi kipe yaje ikurikiye Kenya yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 785 naho ku mwanya wa 3 haza Tanzania n’amanota 280.
Mu barengeje imyaka 14 mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda ho yaje ku mwanya 3 n’amanota 214. Ku mwanya wa mbere haje ikipe ya Kenya n’amanota 660 naho ku mwanya wa kabiri haza ikipe y’u Burundi n’amanota 395.
Mu bahungu batarengeje imyaka 16, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4 n’amanota 195. Muri iki cyiciro ikipe y’u Burundi yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 590 ikurikirwa na Kenya n’amanota 380 naho ku mwanya wa gatatu haza Uganda n’amanota 335.
Mu batarengeje imyaka 14, ikipe y’u Rwanda yabaye iya 5 n’amota 77. Ku mwanya wa mbere haje u Burundi n’amanota 535, Uganda iba iya kabiri n’amanota 415, Kenya ku mwanya wa 3 n’amanota 335 naho ku mwanya wa kane haza Tanzania n’amanota 140.
Muri iki cyiciro abakinnyi bahabwa amanota bitewe n’aho bagarukiye bakina ku giti cyabo ndetse n’icyiciro cy’abakina ari babiri hanyuma amanota y’aba bakinnyi bakayateranya kugira ngo barebe igihugu cyitwaye neza.
Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Kenya mu bakobwa batarengeje imyaka 14 na 16 ndetse n’u Burundi mu bahungu batarengeje imyaka 14 na 16 zabonye itike yo guhagararira aka Karere mu mikino y’Afurika “ITF/CAT African Junior Championships 2023”.
Iyi mikino ikaba yari yateguwe n’ishyihamwe y’umukino wa Tennis ku Isi “ITF ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika “CAT”.






