09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

U Budage bwiteguye kugarura mu Rwanda uduhanga tw’abantu 904

23 January 2023 - 08:40
U Budage bwiteguye kugarura mu Rwanda uduhanga tw’abantu 904
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Inzu Ndangamurage y’u Budage bwatangaje ko bwiteguye kugarurira u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba uduhanga 1,135 nyuma y’imyaka irenga 100 tuba muri iyo nzu. 

Abahanga mu bya Siyansi n’amateka bakoze ubushakashatsi kuri utwo duhanga uko ari 1,135 mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka iherereye i Berlin, basanga harimo 904 dufite inkomoko mu Rwanda, 202 ni utw’abo muri Tanzania, na 22 tw’abo muri Kenya. 

Washington Post itangaza ko utundi turindwi two bivugwa ko bitashobotse ko tumenyerwa inkomoko yatwo mu bukoloni bw’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba. 

Ibice byabaye u Bukoloni bw’u Budage  birimo u Burundi, u Rwanda, bimwe mu bice bya Tanzania n’agace gatoya ka Mozambique by’ubu. Hari n’igice cya Kenya y’ubu Abadage bakuyemo uduhanga tw’abantu bajya kudukoraho ubushakashatsi nubwo bwari ubukoloni bw’u Bwongereza. 

Hermann Parzinger, Perezida w’Umuryango Prussian Cultural Heritage Foundation ukurikirana Ingoro Ndangamurage zitandukanye z’i Berlin zirimo n’iyitwa ‘Museum of Prehistory and Early History’ irimo uduhanga tw’Abanyafurika, yagize ati: “Intego yumvikana kuri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bisigazwa by’imibiri y’abantu yari iyo kugira ngo bisubizwe mu bihugu byakomotsemo.”

Yakomeje agira ati: “Twiteguye guhita tuyisubiza, ubu dutegereje ikimenyetso gituruka mu bihugu ikomokamo [ko biteguye kuyakira].”

Bivugwa ko uduhanga twinshi muri utwo, twagiye dukurwa mu marimbi, cyangwa ubuvumo bashyinguragamo. Hari utwagiye ducukurwa n’Abanyafurika ubwabo cyangwa tugakurwa aho turi n’Abadage nk’uko byatangajwe na Prussian Cultural Heritage Foundation.

Uduhanga twose twakozweho ubushakashatsi n’Abadage tubarirwa mu 7,700 tukaba twaragiye mu maboko y’ingoro ndangamurage tuvuye mu maboko y’Ibitaro byitwa ‘Berlin’s Charité’ mu mwaka wa 2011. 

Bitewe n’ingano y’aho twashyizwe ndetse n’uko twagiye dukurwa mu bice bitandukanye, byaragoranye ko twose dukorerwaho ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane inkomoko ya buri gahanga. 

Uduhanga twavuye ku butaka bwabaye ubukoloni bw’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba ni two twahereweho mu ntangiriro z’uyu mushinga ugamije gusubiza icyubahiro abo bakurambere bakoreweho ubushakashatsi batabihisemo. 

Mu rwego rwo gutanga amakuru yizewe ku nkomoko ya buri gahanga mu gihe nta nyandiko n’imwe yasigaye ibigaragaza, hakozwe umurimo ukomeye urimo no gusubira mu bihugu ndetse no gufatanya n’abashakashatsi bo mu Rwanda n’ahandi.

Mu myaka ya vuba ishize, Prussian Cultural Heritage Foundation yashyize imbaraga nyinshi mu gusubiza utwo duhanga mu bice bitandukanye twagiye dukurwamo,  kimwe n’ibihangano binyuranye byageze mu Budage byibwe n’Abakoloni mu bice bitandukanye.

Bimwe mu bihangano byamamaye bivugwa ko bibye harimo ibyitwa Benin Bronzes u Budage bwatangiye kugarurira Igihugu cya Nigeria guhera mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Berlin n’Abuja. 

Mu mwaka wa 2018, u Budage bwemeye kugarurira u Rwanda amafoto, amajwi y’indirimbo zafashwe, umurage w’umuco ndetse n’izindi nyandiko zigaragaza imibereho y’Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni bw’u Budage bwatangiye mu 1884.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.