Itsinda A
Zimbabwe 80-119 Rwanda
England 156-103 Pakistan
Itsinda C
New Zealand 75-74 Ireland
West Indies 177-99 Indonesia
Taliki 18-01-2023
Itsinda A
Australia-Sri Lanka (Willowmoore Park-10h00)
Bangladesh-USA (Willowmoore Park B-10h00)
Itsinda D
India-Scotland (Willowmoore Park B-13h45)
South Africa-UAE (Willowmoore Park-13h45)
Ikipe y’u Rwanda yakoze amateka itsinda umukino wayo wa mbere mu mikino y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo.
Ku wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2023 ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa kane aho mu itsinda B amakipe yakinaga umukino wa kabiri.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 39.
Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 119 mu gihe abakinnyi 8 ari bo basohowe mu kibuga (8 Wickets).


Mu gice cya kabiri ikipe ya Zimbabwe yasabwaga amanota 120 ngo itsinde umukino yatangiye gukubita agapira “Batting” maze ubwo hari hamaze gukinwa udupira 112 (18.4 Overs), abakinnyi bose ba Zimbabwe basohowe mu kibuga (10 Wickets) mu gihe yari imaze gukora amanota 80.

Umukinnyi w’u Rwanda, Ishimwe Henriette yakoze akazi gakomeye aho yakuyemo abakinnyi 4 (4 Wickets) mu dupira 4 yateye yikurikiranya.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino aho yatsinze amanota 34 mu dupira 23 ndetse anabasha gukura mu kibuga umukinnyi umwe (1 Wicket).

Nyuma yo kwitwara neza, Ishimwe Gisele nka kapiteni yatangaje ko nyuma y’umukino wa mbere batsinzwemo na Pakistan barebye amakosa bakoze mu mukino wa Zimbabwe biyemeza kuyakosora ari yo mpamvu bitwaye neza.
Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda uzabahuza na England taliki 19 Mutarama 2023 yavuze ko biteguye nta bwoba bafite buri mukinnyi wese yiteguye guhangana kugira ngo ikipe y’u Rwanda izitware neza.
Ishimwe Henriette wasohoye mu kibuga abakinnyi 4 ba Zimbabwe yatangaje ko bakimara gutsindwa na Pakistan itabarusha, umutoza yababwiye ko bashoboye ko bagomba gukora neza ku mukino wa Zimbabwe bagatsinda.
Agaruka mu buryo yateye udupira 4 twose akuramo abakinnyi ba Zimbabwe, Ishimwe yavuze ko byamutunguye ariko ubusanzwe iyo atera agapira nta gihunga agira ari yo mpamvu yabashije gukuramo aba bakinnyi.

Yashimiye cyane Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ndetse n’abaturutse mu Rwanda baje kubashyigikira kuko byatumye bagira ishyaka n’imbaraga zo gukora cyane ngo babashimishe.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yavuze ko bicaye hamwe bareba ibyo bakoze neza n’ibyo bakoze nabi ku mukino wa mbere. Ati : “Abakinnyi nababwiye ko umukino bagiye gukina utandukanye n’uwo bakinnye mbere ko amakosa bakoze bagomba kuyakosora kandi byabakundiye bitwara neza.”

Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda, Umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko England ari ikipe ikomeye ariko ko abakinnyi bose ari ubwa mbere bakinnye iyi mikino bityo nta we ukwiye kugira igihunga, yizeza ko ikipe y’u Rwanda igomba gukina kandi ikitwara neza.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Stephen Musaale yatangaje ko bishimye cyane kuba abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bakinnye neza ntibatinye Zimbabwe kuko ubusanzwe ari ikipe ikomeye muri Afurika.
Musaale yashimiye Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo baje gushyigikira ikipe ndetse n’abandi bari mu bice bitandukanye bagaragaje ko bari inyuma y’ikipe.
Agaruka ku mukino wa nyuma mu itsinda ikipe y’u Rwanda izakina na England yashimangiye ko gutsinda bishoboka cyane kuko aba bakinnyi bose bari mu kigero kimwe wenda ikipe ishobora kurusha indi uburyo bwo kwitegura n’ibindi ariko ko bafite uburyo bitegura nk’Abanyarwanda kandi bizeye ko bazayitsinda.
Undi mukino wabaye mu itsinda B, ikipe ya England yatsinze Pakistan ku kinyuranyo cy’amanota 53.


Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 4, ikipe ya England ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4 ikurikiwe n’u Rwanda (2), Pakistan (2) na Zimbabwe (0).

Indi mikino yabaye ni iyo mu itsinda C aho ikipe ya New Zealand yatsinze Ireland naho ikipe ya West Indies itsinda Indonesia.


Nyuma y’umunsi wa 4, ikipe ya New Zealand ni yo iyoboye urutode n’amanota 4 inganya na West Indies nyuma hakaza Ireland na Indonesia zifite 0.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 5
Kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Mutarama 2023 hateganyijwe imikino y’umunsi wa 5 aho mu itsinda A na D hakinwa imikino ya nyuma mu matsinda.
Mu itsinda A, ikipe ya Australia irakina na Sri Lanka (10h00) naho Bangladesh ikine na USA (10h00).
Kugeza ubu ikipe ya Bangladesh ni iyo iyoboye urutonde n’amanota 4.

Mu itsinda D, ikipe ya India irakina na Scotland (13h45) naho South Africa ikine na UAE (13h45).
Mbere y’iyi mikino ya nyuma mu itsinda, ikipe ya India ni yo iyoboye urutonde n’amanota 4.

