09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Cricket: Ikipe y’u Rwanda irakina na Zimbabwe mu mukino wa kabiri mu itsinda

17 January 2023 - 00:18
Cricket: Ikipe y’u Rwanda irakina na Zimbabwe mu mukino wa kabiri mu itsinda

Ikipe y'u Rwanda nyuma yo gutsindwa na Pakistan igiye gukina na Zimbabwe

Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda A

Bangladesh 165-155 Sri Lanka

Australia 65-64 USA

Itsinda D

India 219-97 UAE

South Africa 112-68 Scotland

Taliki 17-01-2023

Itsinda A

Zimbabwe-Rwanda (NW University Oval-10h00)

England-Pakistan (JB Marks Oval-13h45)

Itsinda C

New Zealand-Ireland (JB Marks Oval-10h00)

West Indies-Indonesia (NW University Oval-13h45)

Imikino y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” irimo kubera muri Afurika y’Epfo irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 4.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere mu itsinda, kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2023, ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa kabiri mu itsinda B na Zimbabwe.

Aya makipe yombi ntabwo yitwaye neza kuko uretse ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Pakistan, ikipe ya Zimbabwe na yo yatsinzwe na England.

Umukino w’ikipe y’u Rwanda na Zimbabwe urabera ku kibuga  cya North-West University Oval guhera saa yine (10h00).

Muri  iri tsinda A undi mukino uteganyijwe urahuza ikipe ya England na Pakistan (13h45) ku kibuga cya  JB Marks Oval mu mujyi wa Potchefstroom.

Indi mikino iteganyijwe ni iyo mu itsinda C aho  ikipe ya New Zealand ikina na Ireland (10h00) kuri JB Marks Oval naho West Indies ikine na Indonesia (13h45) muri North-West University Oval.

Mu mikino y’umunsi wa mbere, West Indies yatsinze Ireland naho New Zealand itsinda Indonesia.

Uko imikino y’umunsi wa 3 yagenze

Ku wa Mbere taliki 16 Mutarama 2023 ni bwo habaye imikino y’umunsi wa 3 aho mu itsinda A, ikipe ya Bangladesh yatsinze  Sri Lanka. Ikipe ya Bangladesh ukaba wari umukino wa kabiri itsinze kuko yari yatsinze Australia ku mukino wa mbere mu itsinda.

Muri iri tsinda, ikipe ya Australia yatsinze USA. Iyi kipe ya USA ikaba imaze gutsindwa imikino ibiri kuko ku mukino wa mbere mu itsinda yari yatsinzwe na Sri Lanka.

Mu itsinda D, ikipe ya India yatsinze UAE. Ikipe ya India wari umukino wa kabiri itsinze nyuma yo gutsinda South Africa ku mukino wa mbere.

Undi mukino muri iri tsinda wabaye, ikipe ya  South Africa yatsinze Scotland. Iyi kipe ya Scotland ikaba imaze gutsindwa imikino ibiri kuko ku mukino wa mbere mu itsinda yatsinzwe na UAE. Iyi mikino yombi yabereye muri Willowmoore Park mu mujyi wa Benoni.

Advertisement
BUGINGO Fidele

BUGINGO Fidele

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.