Hanifa Hamza, ufite nyina ukomoka mu Rwanda na se wo muri Tanzania ni we Munyarwandakazi watangajwe muri 19 baguye mu mpanuka y’indega yarohamye mu Kiyaga cya Victoria irimo kururuka ku Kibuga cy’Indege cya Bukoba giherereye ku mwaro.
Hanifa Hamza w’imyaka 29 yari muri iyo ndege y’Isosiyete yigenga ya Precision Air, ariko ikaba ifite imigabane icungwa na Kenya Airways.
PW 494, yisanze yarohamye mu kiyaga ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege mu gihe ikirere cyari kimeze nabi cyane, mu masaha y’igitondo cyo ku Cyumweru taliki ya 6 Ugushyingo 2022.
Iyo ndege yari ivuye i Dar es Salaam yabanje kururukira i Mwanza, ikaba yari itwaye abantu 43 ubariyemo abapilote n’abakozi ba Precision Air.
Bivugwa ko indege yibiye mu nyanja igeze muri Metero 100 uturutse ku nzira yagenewe kururukiraho.
Mubyara wa Hamza, Laetitia Musomandera, ni we wemeje iby’urupfu rw’uyu munyamuryango wabo kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko Hamza yari umuganga, akaba yari yerekeje mu gace ka Karagwe ari na ho yakuriye.
Uyu muganga yasoje amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza ya Ankara Yildirim Beyazit, muri Turikiya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abaturage b’icyo gihugu cyabuze ubuzima bw’abantu bari ingirakamaro ku gihugu no ku miryango baturukamo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat na we ari mu bayobozi batandukanye ku Isi bohereje ubutumwa bufata mu mugongo Perezida Suluhu n’abaturage ba Tanzania.
Ikompanyi ya Precision Air, yashinzwe mu mwaka wa 1993 ikaba itanga serivisi mu gihugu no mu Karere harimo ko gutanga indege zihariye kuri ba mukerarugendo berekeza muri Pariki y’Igihugu ya Serengeti ndetse n’abajya i Zanzibar.
Mwihangame baturanyi bacu
Que son âme repose en paix et que sa famille ait la force nécessaire pour passer à travers cet événement combien douloureux 😥