FERWAHAND: Hatangajwe abemerewe kwiyamamariza imyanya muri Komite nshya
Taliki 05 Werurwe 2022 hateganyijwe amatora ya Komite nyobozi nshya y’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”.
Komisiyo y’amatora ya FERWAHAND yamaze gutangaza abakandida bemerewe kwiyamamariza imyanya itandukanye izatorerwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara taliki 22 Gashyantare 2022, ku mwanya wa Perezida, umukandida wemerewe kwiyamamaza ni Twahirwa Alfred wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Dr Akumuntu Joseph, ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari Masengesho Dominique. Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hari abakandida batatu ari bo Ngarambe François Xavier, Tuyisenge Pascal na Nizeyimana Felicien naho ku mwanya w’Umubitsi hari Niyomutuye Marie Chantal.