Kung Fu Wushu: Amajonjora ya shampiyona y’igihugu  ku munsi wa gatatu yabereye i  Kayonza

Kung Fu Wushu: Amajonjora ya shampiyona y’igihugu  ku munsi wa gatatu yabereye i  Kayonza

Ku Cyumweru taliki 16 Ukwakira 2022 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Kigo cy’urubyiruko “Maison des Jeunes Kayonza” habereye amajonjora ya shampiyona y’igihugu ku munsi wa gatatu.

Iyi mikino y’amajonjora yitabiriwe  n’amakipe 4 abarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba ahari abakinnyi 28  barimo abakobwa 3 n’abahungu 25. Nyuma y’amarushanwa abitwaye neza bakaba  bazitabira umunsi wa nyuma wa shampiyona ni 19 barimo abakobwa 2 n’abahungu 17.

Aya majonjora akaba agamije gutoranya abakinnyi  bazitabira shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022” izaba taliki 06 Ugushyingo 2022. Ku munsi wa mbere amajonjora  yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku munsi wa kabiri akomereza mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku munsi wa 4, taliki ya 23 Ukwakira 2022, imikino y’amajonjora izabera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ahazahurira amakipe yose yo muri iyi Ntara. Imikino izabera  mu Kigo cy’urubyiruko cya Muhanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  2. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  3. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  4. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32
  5. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19