Kung Fu Wushu: Abakinnyi 13 batsinze amajonjora ya shampiyona y’igihugu i Rubavu
Nyuma y’amajonjora ya mbere yabereye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gutegura shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022”, ku cyumweru taliki 09 Ukwakira amajonjora yakomereje i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba mu Kigo cy’urubyiruko cya Vision JN.
Muri aya majonjora, hitabiriye amakipe 3 abarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba ahari abakinnyi 18 mu bagabo.
Mu kwiyereka “Taolu” abakinnyi 8 ni bo bakomeje naho mu kurwana “Sanda” hakomeza 5, mu byiciro byombi akaba ari abakinnyi 13.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Havugimana Emmanuel nyuma y’umunsi wa kabiri w’amajonjora yatangaje ko i Rubavu byagenze neza nubwo amakipe yari make ariko yari afite ibyiciro byose harimo Kwiyereka “Taolu” no Kurwana “Sanda”.

Akomeza avuga ko muri iyi minsi ibiri y’amajonjora imbogamizi bahuye na zo ari uko bagiye basanga hari abakinnyi benshi batamenyereye amarushanwa ndetse n’amategeko ariko habaye umwanya wo kubasobanurira ubu bakaba barabimenye.
Umunsi wa gatatu w’amajonjora uzabera i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, taliki 16 Ukwakira 2022 mu Kigo cy’urubyiruko “Maison des Jeunes Kayonza”.










