Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).
Ni umwe mu banyeshuri barenga 4 300 bahawe impamyabumenyi mu muhango wa 10 wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026.
Mwiseneza yahawe impamyabumenyi mu ishami rya Marketing, nyuma y’urugendo rw’amasomo yakomeje mu myaka yakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye gusoza iki cyiciro cy’amasomo, ashimira abantu bose bamubaye hafi muri uru rugendo.
Yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye, ntekereza ko iyi ari indi ntambwe nteye mu buzima bwanjye. Ndashimira buri wese wambaye hafi kandi nizeye ko na bo batewe ishema nanjye uyu munsi.”
Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, aho yegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane.
Yashimishije benshi ubwo yitabiraga iri rushanwa bwa mbere, aho yakoze urugendo rurerure n’amaguru ajya mu majonjora ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, mu gihe abandi bakobwa benshi bari baje mu modoka.
Iyi nkuru yakomeje kumuvugisha mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bamugaragariza urukundo n’inkunga, kugeza ubwo yegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane.
Nyuma y’irushanwa, Mwiseneza yagiye agabanya kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, aza no gutangaza ko yahisemo kwibanda ku masomo no kubaka ejo hazaza he.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE