Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ni bwo hatowe Abayobozi b’Uturere 27 two mu Ntara enye z’u Rwanda, n’ababungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage ndetse n’abagize Biro z’Inama Njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere.
Mu Ntara y’Amajyepfo
Mu Karere ka Kamonyi hatowe Murekatete Patricia watsindiye ku majwi 351.

Mu Karere ka Muhanga hatowe Niyonshuti Gerard asimbuye Jacqueline Kayitare.

Mu Karere ka Ruhango hatowe Mukasonga Virginie akaba yasimbuye Valens Habarurema wari urangije manda ebyiri.

Mu Karere ka Nyanza hatowe Dr. Bimenyimana Pierre Celestin akaba asimbuye Patrick Kajyambere wari umuyobozi w’agateganyo.

Mu karere ka Huye hatowe Nshimiyimana Vedaste asimbuye Ange Sebutege wari urangije manda ebyiri.

Mu Karere ka Gisagara hatowe Ntihinyurwa Joseph, akaba yasimbuye Jérôme Rutaburingonga.

Mu Karere ka Nyaruguru hatowe Siboyintore Theodat

Nyamagabe hatowe Habimana Thaddee asimbuye Hildebrand Niyomwungeri.

Mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Karere ka Rulindo hatowe Uwamahoro Chantal yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo muri manda y’imyaka itanu asimbuye Mukanyirigira Judith.

Mu Karere ka Gicumbi hatowe Hategekimana Vincent asimbuye Emmanuel Nzabonimpa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabaye Vestine Mukandayisenga; akaba yari asanzwe n’ubundi ayobora ako Karere kuva muri Kanama 2023.

Niyibizi Ildephonse yatorewe kuyobora Akarere ka Burera akaba yasimbuye Soline Mukamana.

Mu Karere ka Musanze hatowe Berwa Marie Grace akaba asimbuye Claudien Nsengimana.

Mu Ntara y’Iburasirazuba
Musabwasoni Marie Grace Sandra yatorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana, asimbuye Mbonyumuvunyi Radjab wari umaze imyaka 10 akayobora.

Meya wa Kayonza yabaye Hategekima Fred na we akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’ako Karere w’agateganyo.

Mu Karere ka Ngoma hatowe Nathalie Niyonagira nawe akaba yari asanzwe ari kuri uwo mwanya.

Muri Kirehe hatowe Bruno Rangira akaba yari asanzwe ari kuri uwo mwanya.

Mu Karere ka Gatsibo hatowe Sekanyange Jean Leonard akaba yasimbuye Richard Gasana wari urangije manda ze ebyiri.

Mu gihe mu Karere ka Bugesera hatowe Mutwara Ezra Gahiga wasimbuye Richard Mutabazi, mu gihe Nyagatare hatowe Kakooza Henry.

Mu Ntara y’i Burengerazuba
Karongi hatowe Gerard Muzungu wari usanzwe ayobora ako Karere.

Nyamasheke hatowe Narcisse Mupenzi, na we akaba yongeye kugirirwa icyizere.

Mu Karere ka Rubavu hatowe Prosper Mulindwa wari asanzwe ari kuri uwo mwanya.

Mu Karere ka Rusizi hatowe, Phanuel Sindayiheba na we akaba yari asanzwe akayobora.

Mu Karere ka Ngororero hatowe Birorimana Jean Paul.

mu Karere ka Nyabihu hatowe Uwingabire Jackeline, akaba yasimbuye Antoinette Mukandayisenga.

Mu Karere ka Rutsiro hatowe Gakumba Vincent akaba yasimbuye Dative Kayitesi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE