Ifaranga koranabuhanga ringanya agaciro n’idolari rigiye kugeragezwa mu Rwanda 

Ifaranga koranabuhanga ringanya agaciro n’idolari rigiye kugeragezwa mu Rwanda 

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cya Afurika kizatangirizwamo igerageza ryo kwishyura abatanga serivisi mu bitaramo bya Move Afrika hakoreshejwe ifaranga koranabuhanga ryitwa USDC ringanya agaciro n’idolari rya Amerika. 

Iryo faranga koranabuhanga rizageragerezwa muri ibyo bitaramo binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Global Citizen kibitegura na sosiyete y’ikoranabuhanga mu by’imari Circle Internet Group, ari na yo itanga iryo faranga koranabuhanga. 

Iyi gahunda iteganyijwe gutangira mu 2027, ikazafasha abacuruzi, abatanga ibicuruzwa n’ibikoresho bitandukanye, abatekinisiye n’ibindi bigo bikorana n’abategura ibitaramo bya Move Afrika kwakira amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha ubwishyu no kugabanya amafaranga atakara mu kohereza no guhinduranya amadevize.

Amasezerano y’ubu bufatanye yatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, akaba ari igice cy’imikoranire y’igihe kirekire igamije kwagura amahirwe y’ubukungu muri Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu by’imari.

Ibi bigo akenshi bisabwa kubanza gushaka amafaranga yo kwishyura abakozi, gukodesha ibikoresho no kugura ibikenewe mu kazi mbere y’uko byishyurwa n’abategura ibitaramo. Bityo, uburyo bwo kwakira amafaranga vuba bushobora kubifasha kunoza imicungire y’amafaranga no gukomeza ibikorwa byabyo.

USDC ni iki, kandi izakoreshwa ite?

USDC ni ifaranga koranabuhanga ritekanye ryo mu rwego rwa Stablecoin kuko ringanya agaciro n’idolari rya Amerika. Ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga nka Bitcoin, agaciro kayo gashobora guhindagurika cyane, kuko USDC igamije kugumana agaciro gahoraho kangana n’idolari rya Amerika.

Iri faranga ritangwa na Circle Internet Group, sosiyete mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ikoranabuhanga mu by’imari, ikaba yarashyizeho uburyo bwo gufasha abantu, ibigo by’imari n’ubucuruzi kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu bufatanye na Global Citizen, Circle izafasha abatanga serivisi muri Move Afrika kwakira ubwishyu muri USDC, aho gukoresha  uburyo busanzwe bwo kohereza no kwakira amafaranga hagati y’ibihugu.

Ibi bishobora kugabanya igihe ubwishyu bumara mu nzira n’amafaranga akoreshwa mu guhererekanya amadevize, cyane cyane ku bigo bikorana n’abafatanyabikorwa bo mu mahanga. 

Iri faranga ritandukanye na CBDC itangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko ryo ringanga agaciro n’amafaranga y’u Rwanda kandi rikaba rikoreshwa mu gihugu imbere. Ibindi bihugu bya Afurika byagaragayemo ikoreshwa rya USDC birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda na Ghana.

U Rwanda rufite amategeko agenga ikoreshwa ry’aya mafaranga

Nubwo ubu buryo bushobora kuzana impinduka mu kwishyura no kohereza amafaranga hanze, ishyirwa mu bikorwa ryabwo mu Rwanda rizakurikiza amategeko agenga umutungo koranabuhanga.

Muri Gicurasi 2026, u Rwanda rwashyizeho Itegeko Nº 023/2026 ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga (Virtual Asset Business).

Iri tegeko rigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, ariko rinashyiraho uburyo bwo kurengera abakoresha serivisi zaryo, gukumira iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no kubungabunga umutekano w’urwego rw’imari.

Iri tegeko kandi ntiryemera ko umutungo koranabuhanga ukoreshwa nk’ifaranga ryemewe mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi mu buryo butaziguye, keretse byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Ku wa 5 Ugushyingo 2026, Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), ku bufatanye na BNR, rwatangaje umushinga w’amabwiriza azashyira mu bikorwa iri tegeko, arimo agenga itangwa ry’umutungo koranabuhanga n’ibigo bitanga serivisi zijyanye na wo.

Itangazo rya Global Citizen na Circle ntirisobanura neza niba gahunda yo kwishyura abazatanga serivisi muri Move Afrika yarabonye uburenganzira bukenewe na BNR. 

Ibi bizaba ingenzi mu kumenya uburyo USDC izakoreshwa, ibigo bizayihuza n’amafaranga asanzwe, uburyo bwo kuyihindura mu madolari cyangwa mu mafaranga y’u Rwanda n’inzego zizagenzura ibikorwa byayo.

Binyuze muri gahunda ya Move Afrika Production Alliance, Circle izatanga amahugurwa ajyanye n’imicungire y’amafaranga, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana no kurinda konti n’ubundi buryo bukoreshwa mu kubika no kohereza amafaranga.

Ibi bizafasha abikorera bato n’abandi bakora mu myidagaduro kongera ubushobozi bwo gukoresha serivisi z’imari z’ikoranabuhanga, ndetse no kubaka ubumenyi buzabafasha mu bikorwa byabo no hanze y’ibi bitaramo. 

Mu bindi bikubiye muri ubu bufatanye, Circle na Global Citizen bizanashakisha uburyo ifaranga koranabuhanga  ryakoreshwa mu kohereza inkunga igenewe ibikorwa by’urukundo no guhemba abantu bagira uruhare mu bikorwa bigamije impinduka nziza mu Muryango.

Circle kandi izatanga inkunga mu Mafaranga ya USDC ku miryango y’ubugiraneza yujuje ibisabwa, izatoranywa binyuze muri gahunda nshya yiswe Global Citizen & Circle Impact Champions Award.

Move Afrika ikomeje guteza imbere imyidagaduro muri Afurika

Move Afrika ni gahunda y’ibitaramo ngarukamwaka byatangijwe na Global Citizen ku bufatanye na Sosiyete ishinzwe imyidagaduro ya pgLang, igamije guteza imbere urwego rw’imyidagaduro muri Afurika, guhanga imirimo no kongera amahirwe y’ubucuruzi ku rubyiruko n’abikorera bo kuri uyu mugabane.

Yatangiriye i Kigali mu Kuboza 2023, mu gitaramo cyaririmbyemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyahaye akazi Abanyarwanda barenga 1 000, aho abakozi bo mu gihugu bakoraga mu bijyanye no gutegura no kuyobora ibikorwa by’igitaramo bari 75% by’abari bagize itsinda ryagikoze.

Nyuma yaho, Move Afrika yakomeje kwaguka igera no muri Nigeria na Afurika y’Epfo, ihuza abahanzi bakomeye barimo John Legend na Doja Cat.

Ubu bufatanye bushya na Circle ni bumwe mu buryo Global Citizen ishaka ko inyungu ziva muri ibi bitaramo zitagarukira ku bahanzi n’abitabira ibitaramo gusa, ahubwo zikagera no ku bigo by’Abanyafurika bibitangira serivisi. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  2. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  3. The Ben na Andy Bumuntu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:58
  4. Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:25
  5. Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:55