Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutanga ibimenyetso bishimangira ibirego byayo bivuga ko Perezida Paul Kagame ari we uri inyuma y’ihuriro rya Front for the Reformation of the Nation (FRN).
Iri huriro ryashinzwe rivuye mu bufatanye bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’indi mitwe yiyemeje kurwanya ubutegetsi, rikaba riyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.
Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo France 24, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026, ubwo yabazwaga ku birego by’ubuyobozi bwa Kinshasa buvuga ko nubwo Kabila agaragara nk’uyoboye FRN, mu by’ukuri ari Perezida Paul Kagame uri inyuma yaryo.
Ati: “Iki kibazo kiratangaje gato, kuko ari Perezida Joseph Kabila wahaye ubutegetsi Perezida Félix Tshisekedi nk’aho abumushyiriye ku isahani.”
Yavuze ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2018, Félix Tshisekedi yari ku mwanya wa gatatu, ariko Joseph Kabila akamushyigikira kugira ngo abe ari we ufata ubutegetsi.
Nduhungirehe yavuze ko nyuma yaho Kabila yagiye ahura n’igitutu cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ndetse ko bwagerageje no kumwica, bukamuhatira kujya mu buhungiro.
Yatanze urugero rw’igitero cyabereye i Goma muri Werurwe, cyahitanye umukozi w’Umufaransa mu bikorwa by’ubutabazi, Karine Monsuet, avuga ko mu by’ukuri cyari kigambiriye kwica Joseph Kabila.
Yakomeje avuga ko nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Kabila ibihano bisabwe na Kinshasa, bityo ko kuba yarishyize hamwe n’abandi banyapolitiki bo muri RDC bagashinga FRN ari ibintu byumvikana.
Ati: “Kuba rero arimo kwishyira hamwe n’abandi banyapolitiki bo muri Congo, ni ikintu cyumvikana kandi cyari gitegerejwe.”
Abajijwe niba Joseph Kabila yaba ari umuntu uyoborwa n’abandi, Minisitiri Nduhungirehe yahakanye iyo mvugo, avuga ko icy’ingenzi ari uko Abanyekongo bakoresha ayo mahirwe kugira ngo bagirane ibiganiro, bakemure ibibazo byabo burundu.
Ati: “Ahubwo aya ni amahirwe akwiye gukoreshwa kugira ngo haboneke ibiganiro hagati y’Abanyekongo, ikibazo cyabo gikemuke burundu.”
Yashimangiye ko uburyo RDC yahisemo bwo kugeza ikibazo cyayo mu ruhando mpuzamahanga no gushaka ko gikemurwa n’abanyamahanga atari bwo bukwiye, ahubwo ko hakenewe ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE