Ngoma: Umugore yasanzwe amanitse mu giti cy’avoka bikekwa ko yiyahuye

Ngoma: Umugore yasanzwe amanitse mu giti cy’avoka bikekwa ko yiyahuye

Umugore w’imyaka 63 wo mu Murenge wa Mutendenderi, mu Karere ka Ngoma, yasanzwe yapfiriye mu giti cy’avoka bikekwa ko yiyahuye. Abaturanyi be bavuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyambura ubuzima.

Byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo abaturanyi b’uyu mugore batangazaga ko bamusanze amanitse mu giti cy’avoka, bagahita batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Abagize inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bahageze, umurambo we umanurwa mu giti ahagana saa tatu za mu gitondo.

Umugabo wa nyakwigendera yavuze ko babanje kumushakisha bakamubura, nyuma bakaza kumenya ko yari yagiye ahantu hari nko muri metero 500 uvuye aho yari atuye, ari na ho basanze umurambo we.

Yavuze ko mu minsi ishize umugore we yari afite agahinda gashingiye ku mafaranga yari yagombaga gutanga muri gahunda ya Care, akaza kuvuga ko yayambuwe n’abantu bari bamutekeye imitwe.

Ati: “Yari amaze iminsi ambwira ko yatewe igisebo n’amafaranga twari twatanze muri Care, akaza gutekerwa imitwe n’abantu bakayamwambura. Yambwiraga ko byamubujije amahoro, ariko nkamwumvisha ko ibyo bishobora kubaho kandi ko tuzashaka uko yishyurwa. Sinzi niba byaba biri mu byamuteye kwiyambura ubuzima.”

Icyakora, hari n’abaturanyi batangaje amakuru atandukanye ku bijyanye n’amafaranga uyu mugore yaba yaratanze, aho bamwe bavuga ko abantu bamusuye bashobora kuba bari bamuzaniye imiti gakondo.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abamuzaniye imiti akabaha amafaranga. Hari n’iyo twakekaga ko ishobora gukoreshwa mu bintu bitari byiza. Icyakora, uko byagenda kose, ntiyari akwiye kwiyahura kuko ibibazo nk’ibyo bishobora kuganirwaho bigashakirwa ibisubizo.”

Abaturanyi bavuga ko uyu mugore yaba yari yarigeze kongera kugerageza kwiyambura ubuzima, ariko ntibimukundire.

Musabyimana Leo yagize ati: “Nyuma yo kumva iyi nkuru byatubabaje, ariko nanone ntibyadutunguye cyane kuko hari ikindi gihe yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko, ariko ntiyapfa. Ubona ko yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo bikomeye.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoît yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye nyuma y’uko umuturage amubonye agiye gutabaza ubuyobozi.

Ati: “Aya makuru twayamenye nyuma y’uko umuturanyi amubonye mu gitondo akajya gutabaza ubuyobozi. Twahageze dufatanyije n’inzego z’umutekano, dusanga koko amanitse mu giti yapfuye. Iyo bimeze bitya, igikorwa ni ugutangira iperereza. Ubu umurambo wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma. Amakuru y’ibanze dufite agaragaza ko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we, ibindi bizamenyekana binyuze mu iperereza.”

Uyu Muyobozi yasabye abaturage bafite ibibazo kwirinda kubyihererana no gushaka ibisubizo byabyo mu kwiyambura ubuzima, ahubwo bakegera ubuyobozi n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kwihererana ibibazo, ahubwo bakajya babigeza ku buyobozi bagafashwa gushaka inzira ziboneye zo kubikemura. Ikindi ni ugutanga amakuru ku gihe ku muntu ugaragaza imyitwarire idasanzwe kugira ngo aganirizwe, aho bikenewe hanifashishwe inzobere mu buzima bwo mu mutwe.”

Nyakwigendera yari afite imyaka 63, yari yarashyingiwe kandi asize abuzukuru. Icyateye urupfu rwe kizamenyekana hashingiwe ku iperereza n’isuzuma ry’umurambo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gicumbi: Abagore batowe biyemeje guhangana na kanyanga ziva muri Uganda 15 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  2. Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40 15 Ugushyingo 2026 Saa 07:49
  3. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14
  4. Musanze: Gacaca: Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere 14 Ugushyingo 2026 Saa 19:04
  5. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyeshuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39