MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekeramo abanyashuri cya miliyoni 700 Frw

MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekeramo abanyashuri cya miliyoni 700 Frw

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi, yatashye igikoni cy’icyitegererezo giherereye mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumvu w’Akarere ka Rwamagana, gifite agaciro ka miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikoni cyubatswe ku buryo bugezweho, gikoresha ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba (Solar Energy), kikaba kizajya gitegurirwamo amafunguro yamara gushya akagaburirwa abanyeshuri bo mu bigo bitanu by’amashuri byo mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere, Claudette yavuze ko iki gikoni ari umushinga w’icyitegererezo ugamije kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hibandwa ku buziranenge bw’amafunguro, isuku ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ibicanwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati: “Iyi gahunda yo gutekera hamwe tuyitezeho gutanga umusaruro, kuko izongera ubwiza bw’amafunguro, inabungabunge ibidukikije kuko ikoresha ikoranabuhanga ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Mu by’ukuri, turifuza ko uburyo nk’ubu bwagezwa hose mu gihugu, by’umwihariko mu bigo by’amashuri byegeranye bikorera mu turere dutandukanye.”

Umuyobozi Mukuru wa Rockefeller Foundation, umuryango wagize uruhare mu gutera inkunga iyubakwa ry’iki gikoni, Nasiri Katuramu, yagarutse ku bunararibonye bw’ibindi bihugu birimo Brazil byamaze gushyira mu bikorwa uburyo nk’ubu, agaragaza ko bwatanze umusaruro ufatika.

Yavuze ko u Rwanda na rwo rumaze kubona inyungu zituruka ku gukoresha ikoranabuhanga nk’iri mu gutegura amafunguro, by’umwihariko mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Mu bihugu byatangiye kwifashisha iri koranabuhanga, byatanze umusaruro ufatika. Kuva mu mwaka wa 2010, u Rwanda rwashoboye kuzigama ibiti ibihumbi 14 buri mwaka, bityo hakabaho no kubungabunga umutungo kamere wari kuba wangirika.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi gahunda yo kubaka ibikoni bikoresha ikoranabuhanga rigezweho ni imwe mu ngamba zigamije kunoza imitangire y’amafunguro ku banyeshuri, kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa gakondo no kubungabunga ibidukikije.

Iyo Minisiteri ivuga ko kandi uwo mushinga uzagirira akamaro abanyeshuri basaga ibihumbi 15 biga mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Rwamagana, bazajya bahabwa amafunguro ategurirwa muri iki gikoni.

Iki gikoni gifite ubushobozi bwo kwakira no gutegurira amafunguro mu buryo bugezweho, kikaba gifite imivero minini ifite ubushobozi bwa metero kibe 3 000, ndetse n’ibikoresho byihariye bifite ikoranabuhanga ryo gushyushya no kubika amafunguro ku bushyuhe bwa dogere serisuyusi 98°C. Iri koranabuhanga rituma amafunguro ashobora kugumana ubushyuhe mu gihe cy’amasaha asaga icyenda.

Nyuma yo gutegurwa, amafunguro ahita ashyirwa mu modoka zikoresha amashanyarazi zagenewe kuyatwara, zikayageza ku bigo by’amashuri biyagenewe mu gihe gito, kugira ngo abanyeshuri bayahabwe agishyushye kandi yujuje ibisabwa mu bijyanye n’isuku n’ubuziranenge.

Umuryango Solid Africa usanzwe ukora ibikorwa byo kugaburira abarwayi kwa muganga, ni na wo wagize uruhare mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ukaba ari na wo washinzwe kubaka iki gikoni no kugishyiramo ibikoresho n’ibindi bikenewe kugira ngo gitange serivisi zinoze.

Solid Africa ni umuryango watangiye ibikorwa byawo mu mwaka wa 2010, ufite icyicaro gikuru mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Mu ntangiriro zawo, uyu muryango wibanze ku gufasha abarwayi bari mu bitaro, cyane cyane abatagira abantu babitaho, ubagemurira amafunguro. Mu bikorwa byawo bya mbere harimo gusura no kugeza amafunguro ku barwayi bari mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere, Claudette yavuze ko iki gikoni cyitezweho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hibandwa ku buziranenge bw’amafunguro, isuku ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ibicanwa.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  2. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  3. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  4. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  5. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58