Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’Abatarengeje imyaka 23 yerekeje i Yaoundé muri Cameroun aho izakirirwa n’iki gihugu mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.

Mu ijoro ryacyeye ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje Amavubi U23, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ikipe yahagurukanye itsinda ry’abantu 40, barimo abakinnyi, abatoza, abakozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) n’abanyamakuru bayiherekeje.

Urugendo Amavubi U23 agiyemo rwo mu ijonjora rya kabiri ntirworoshye, dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali batsinzwe ibitego 3-0.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

Ikipe izatsinda nyuma y’umukino wo kwishyura, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo mu ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2027.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  2. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  3. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58
  4. Amavubi yatsinzwe na Mali mu guhatanira kujya muri CAN 2027 13 Ugushyingo 2026 Saa 23:52
  5. U Rwanda na UNICEF bizihije imyaka 40 y’ubufatanye mu iterambere 13 Ugushyingo 2026 Saa 18:34