Mu 2026/2027 u Rwanda ruzatera ingemwe z’ikawa miliyoni 24

Mu 2026/2027 u Rwanda ruzatera ingemwe z’ikawa miliyoni 24

U Rwanda rurateganya gutera ingemwe z’ikawa miliyoni 24 mu mwaka wa 2026/2027, mu rwego rwo kongera umusaruro w’iki gihingwa no kugera ku ntego yo kohereza mu mahanga toni ibihumbi 32 ku mwaka mu mpera za 2029.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) gitangaza ko muri izo ngemwe, miliyoni 20 zizakoreshwa mu kwagura ubuso buhinzeho ikawa, mu gihe izindi miliyoni enye zizakoreshwa mu gusimbuza ibiti bishaje bizaba byaranduwe.

Iyi gahunda ya Leta yatangiye mu 2024, ikubiyemo gusimbuza ibiti by’ikawa bimaze imyaka isaga 30 no gutera ibindi bishya, hagamijwe kongera umusaruro w’ikawa haba mu bwinshi no mu bwiza.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Gisagara, ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026, hatewe ingemwe z’ikawa ibihumbi 25 ku buso bwa hegitari 10.

Ku wa Gatatu kandi, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, Diyosezi ya Shyogwe mu Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) yateye ingemwe z’ikawa ibihumbi 12.500 zihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Umwepiskopi akaba n’Umuvugizi wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, yavuze ko igitekerezo cyo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa muri Diyosezi cyaturutse ku igenamigambi bakoze ubwo yajyaga mu nshingano mu 2025.

Yagize ati: “Twashyizeho igenamigambi rya Diyosezi ya Shyogwe, dusuzuma ubushobozi bwa Diyosezi n’ubw’abakirisitu bacu dusanga 85% bakora ubuhinzi.”

Yakomeje avuga ko basanze abakirisitu bahura n’ibibazo bitandukanye birimo ubukene, bituma biyemeza kubafasha kubwikuramo binyuze mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Ni inshingano zacu nk’abakirisitu kubwiriza ijambo ry’Imana ariko ukabwiriza umuntu wariye, umeze neza, wabayeho, ni yo mpamvu twaje gutekereza iki gihingwa cya kawa”.

Yunzemo ati: “Ni uguteza imbere imibereho myiza y’umukirisitu ari we muturage, ariko n’Abanyarwanda muri rusange. Muri iki gihembwe cy’ihinga twahumbitse ingemwe hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni.”

Musenyeri Kabayiza yakomeje avuga ko babonye ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu gishobora gufasha abaturage kwikura mu bukene. Yavuze ko Diyosezi iteganya gutera ingemwe z’ikawa ibihumbi 200 ku butaka bwayo, ku buso bwa hegitari 80 mu Turere dutandukanye tw’igihugu, mu gihe izindi ngemwe ziri hagati y’ibihumbi 600 na 800 zizahabwa abaturage.

Yavuze ko bakomeje ubukangurambaga mu bahinzi, ndetse hashyizweho komite izafasha abaturage kumenya uburyo bwo gutera no kwita ku ikawa kugira ngo babone umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibihingwa gakondo birimo ikawa muri NAEB, Nkurunziza Alexis, yavuze ko gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ikawa no gusimbuza ibiti bishaje ikomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro wiyongere haba mu bwinshi no mu bwiza.

Yagize ati: “Turimo kongerera ubumenyi abahinzi, harimo gushyiraho amashuri yo mu mirima no kubaha ibikoresho, tubigisha no mu bitangazamakuru kugira ngo abaturage bamenye kuzitera neza.”

Yakomeje avuga ko imbaraga Leta ikomeje gushyira mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, kongera ibikorwaremezo, kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge no kwaguka kw’amasoko mpuzamahanga bitanga icyizere ko intego u Rwanda rwihaye zizagerwaho.

Ati: “Iyo turebye uko abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahinzi n’abashoramari bari gutera no kwita ku ikawa, imbaraga Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri NAEB ikomeje gushyira mu bikorwaremezo na gahunda zo kwita ku bwiza ndetse no kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga, ndetse n’uko amasoko mpuzamahanga y’ikawa akomeje kwaguka; biratanga icyizere ko intego igihugu cyihaye mu mpera za NST2 izagerwaho. Icyo dusaba abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa ni ugukomeza kongera umusaruro ndetse n’ubwiza bwayo.”

Ingemwe z’ikawa zitewe muri iyi gahunda ni iz’ubwoko bwa RAB C-15, bwihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi bukagira umusaruro mwiza iyo bwitaweho neza. Igiti kimwe gishobora gusarurwaho ibiro bitanu by’ikawa.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2015 bugaragaza ko mu Rwanda hari hegitari ibihumbi 42 zihingwaho ikawa. Kuri ubu hakomeje ibarura kugira ngo hamenyekane ubuso nyakuri buhingwaho iki gihingwa.

Intego ni uko mu mpera za Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), y’imyaka itanu kuva mu 2024 kugeza mu 2029, ubuso buhingwaho ikawa buzaba bugeze kuri hegitari ibihumbi 52.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Mu mwaka ushize, yinjije miliyoni 139 z’amadolari ya Amerika, avuye muri toni ibihumbi 29 zoherejwe ku isoko mpuzamahanga.

NAEB iteganya ko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika.

Iki kigo kandi gisaba abahinzi kwita ku buryo batera ikawa kugira ngo ingemwe zikure neza. Kibagira inama yo kubanza kuvanga ifumbire y’imborera n’itaka mu myobo bazateramo, nibura hasigaye ibyumweru bibiri ngo bate ingemwe.

Mu gihe cyo gutera, urugemwe rushyirwa hagati mu mwobo, hagakurwamo ishashi yarimo kugira ngo imizi ibashe gukura neza.

Diyosezi ya Shyogwe yiyemeje gutera ikawa mu rwego gufasha abaturage kwiteza imbere
Umwepiskopi n’umuvugizi mukuru wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, Nyiricyubahiro Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur yashimangiye ko bazakomeza guteza imbere igihingwa cy’ikawa mu gufasha akiristu kwiteza imbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yakuyeho umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  2. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  3. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48
  4. Nyagatare: Ibiti bisaga miliyoni 1,3 birimo guterwa byitezweho gukemura ibibazo by’ibicanwa 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:29
  5. Kayonza: Gasarabwayi barashima ko umuhanda wabangamiraga imigenderanire wakozwe 14 Ugushyingo 2026 Saa 08:58